Alpha Rwirangira mu rukundo na Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba 2012

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Ubwo yasezerwagaho asubira ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame mu 2009, yagaragaje ko akundana na Esther Uwingabire, watorewe kuba nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2012.
Ester Uwingabire atuye i Kigali, akiga mu mwaka wa kane muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Rubavu. Yatowe mu bakobwa 10 bageze ku musozo w’amarushanwa ya Miss Rwanda 2012.
Uwingabiye yaherekeje (...)

Uwingabiye yaherekeje Alpha ku Kibuga cy’indege i Kanombe, basezeranaho bose bagaragara ko bitaboroheye gutandukana nyuma y’iminsi mike Alpha yari amaze mu kiruhuko mu Rwanda.

N’ubwo Alpha Rwirangira yirinze kugira byinshi atangaza ku rukundo rwabo, mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Isango Star yavuze ko ateganya kuzabana na Uwingabire, kuko ateganya kureka kuba ingaragu.

Icyo gihe Alpha yagize ati ”Ubuseribateri simbukunda pe! Butuma umuntu adatuza, ntafate icyemezo ngo ahame hamwe, Imana nimfasha rero nindangiza amashuri tuzarushinga dore ko umwaka utaha nzarangiza nkatangira no kubaka mu Rwanda.”

Inshuti za hafi zabo zivuga ko bashobora kuba baziranye mu bwana bwabo mu gihugu cya Tanzaniya, aho bakuriye bombi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza