Ama-G The Black yasabwe guhagarika indirimbo ‘Uruhinja’ ntizongere kumvikana

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Mutarama 2013 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Nyina w’umwana ugaragara mu mashusho y’indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black na Gisa arifuza ko iyo ndirimbo yahagarikwa gucurangwa, kuko uwo mwana yakoreshejwe mu buryo butemewe.
Uyu mubyeyi aganira na IGIHE yavuze ko umuhanzi Ama-G yafashe umwana amukoresha nta ruhushya yabiherewe n’ababyeyi.
Ikindi kandi uyu mubyeyi anavuga ko kugira ngo indirimbo Uruhinja hagaragaremo umwana uri mu kurira, bamukubitiye umwana ngo akunde arire. Ati“Umwana wanjye baramukubise, iriya ndirimbo twamusabye ko (...)

Nyina w’umwana ugaragara mu mashusho y’indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black na Gisa arifuza ko iyo ndirimbo yahagarikwa gucurangwa, kuko uwo mwana yakoreshejwe mu buryo butemewe.

Uyu mubyeyi aganira na IGIHE yavuze ko umuhanzi Ama-G yafashe umwana amukoresha nta ruhushya yabiherewe n’ababyeyi.

Ikindi kandi uyu mubyeyi anavuga ko kugira ngo indirimbo Uruhinja hagaragaremo umwana uri mu kurira, bamukubitiye umwana ngo akunde arire. Ati“Umwana wanjye baramukubise, iriya ndirimbo twamusabye ko ihagarikwa.”

Akomeza avuga ko yamaze kugeza ikirego mu rukiko, yifashishije umunyamategeko Nsabiyumva Jean Damascene.

Me Nsabiyumva we yabwiye IGIHE ko bawiye Ama- G ko agomba kubwira itangazamakuru vuba byihuse ikarekeraho gucurangwa, ati “Uriya muhanzi twamuhaye amasaha abiri kuba iyo ndirimbo, ati yarekeraho gucurangwa ku maradiyo yose, ndetse n’abacuruza izo ndirimbo akabahagarika n’izagurishijwe akazigarura”.

Ama-G yabwiye IGIHE ko nyina w’uyu mwana yavuganye nawe, akavuga ariko ko ibyo yamusabye bisa nk’ibidashoboka, ati “Ni gute se wahagarika indirimbo? Ntibishoboka n’ubu n’iyo navuga ngo ndayihagaritse”.

Ama-G The Black

Ama-G The Black asobanura ko umwana uyirimo yamuhawe n’umukobwa nawe uri mu mashusho yayo, uwo mukobwa ngo yamubwira ko ari we nyina w’umwana, anamwemerera ko yagaragaramo.

Indirimbo “Uruhinja” iri mu ndirimbo zakunzwe zikanamenyekana cyane mu Rwanda mu 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza