Amag G The Black aravuga ko nta kibazo afitanye na Jay Polly

Yanditswe na Rutaganda Joel
Kuya 18 Werurwe 2013 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi ku izina rya “Amag The Black”, arahakana inkuru ivuga ko yaba afitanye na mugenzi we Jay Polly baririmba mu njyana imwe ya HipHop. Kuri ubu mu gihe hari hamaze iminsi havugwa inkuru ko aba ba stars bombi tatumvikana na gato, ariko Amag The Black arabihakana.
Aganira na IGIHE, Amag The Black yahakanye amakuru avuga ko adashobora kwicarana na Jay Polly ngo baganire, yagize ati”Njye na Jay Polly nta kibazo dufitanye na gito, kuko ni umuntu twirirwana amasaha (...)

Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi ku izina rya “Amag The Black”, arahakana inkuru ivuga ko yaba afitanye na mugenzi we Jay Polly baririmba mu njyana imwe ya HipHop. Kuri ubu mu gihe hari hamaze iminsi havugwa inkuru ko aba ba stars bombi tatumvikana na gato, ariko Amag The Black arabihakana.

Aganira na IGIHE, Amag The Black yahakanye amakuru avuga ko adashobora kwicarana na Jay Polly ngo baganire, yagize ati”Njye na Jay Polly nta kibazo dufitanye na gito, kuko ni umuntu twirirwana amasaha menshi, sinumva rero uburyo naba ntakwicarana nawe kandi twirirwana”. Yakomeje adutangariza ko haramutse hari ikibazo bafitanye ataza ngo bicare bakirangize, ahubwo ko yarushaho gukorana imbaraga muzika ye, uretseko badateganya no kuba hari ikintu bapfa.

Amag The Black ni umwe mu bahanzi kuri ubu urimo gukorana imbaraga muzika ye.

Amag na Jay Polly
Amag The Black yishimira igihembo yari ahawe muri Salax Award
Amag The Black na Riderman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza