Kuri uyu wa 23 Mutarama 2013, amatora yo guha amahirwe abahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012 aratangira n’ubwo Ikirezi Group bategura aya marushanwa batarafata umwanzuro kuri Jay Polly na Uncle Austin batarasubiza niba baravuyemo burundu cyangwa bazagumamo.
Karangwa Mike, umwe mu bagize Ikirezi Group, avuga ko mu bahanzi batandatu byari byavuzwe ko bikuye mu bahatanira Salax Awards, Tom Close na Alpha Rwirangira ngo ni bo bonyine babasabye ko bakurwa ku rutonde rw’abahatana.
Ntirenganya Emma Claudine ukuriye Ikirezi Group, yatubwiye ko Knowless na Dream Boyz bo bavuze ko bakirimo gusa ikibazo kikiri kuri Jay Polly utaranditse asaba gukurwamo ; ndetse banakamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni bamusaba gutanga umwanzuro akaba atarasubiza.
Ku muhanzi Uncle Austin we, umuyobozi wa Ikirezi ati “Uncle Austin we yakomeje kutubwira ngo tube tumwihanganiye twamubaza ngo tumwihanganireho gato.”
Akomeza avuga ko kuri aba bahanzi bombi batarafata umwanzuro baza kwicare bagafata umwanzuro niba babarekera ku rutonde cyangwa babakuraho, n’ubwo hakiri impungenge ko bashobora gukuramo umuntu ejo akaza akavuga ati sinigeze mbasaba ko mu nkuramo.
Avuga ku kuba hari abatangiye kwamamaza abahanzi bakunda banabwira abantu ngo bohereze ubutumwa kuri 7333, Ntirenganya yavuze ko ayo majwi azaba imfabusa kuko babara amajwi bahereye igihe batangarije ku mugaragaro ko amatora atangiye.
Yongeraho ko abatangaje ko amatora yatangiye kuri ‘Facebook’ ari ibihuha, kuko Ikirezi bataramara no kumvikana n’ikompanyi yakira ubwo butumwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Impala n’abandi bahanzi ba kera barikoma abakoresha ibihangano byabo mu nyungu zabo
19.05.2013 |
|
Knowless, Masamba King James bataramiye i London
19.05.2013 |
|
Mama w’umuraperi ’Benzo’ yitabye Imana azize indwara
19.05.2013 |
|
PGGSS III : Senderi yaciye agahigo i Nyamagabe
19.05.2013 |
|
PGGSS III : Reba mu mafoto uko Nyamagabe Roadshow yagenze
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |