Abahanzi 11 bahatanira PGGSS 3 bafashe mu mugongo abapfakazi ba Jenoside

Yanditswe na Audace Willy Mucyo
Kuya 14 Mata 2013 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya ya 12 Mata bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS 3, baherekejwe n’ubuyobozi bwa BRALIRWA na EAP, berekeje mu karere ka Kamonyi aho bifatanije n’imiryango 40 y’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, banasura urwibutso urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Muri iki gikorwa, abahanzi bahatanira PGGSS 3 bageje ubutumwa bw’ihumure ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu mudugudu wa Gatwa, mu kagari ka Kazirabonde, mu (...)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya ya 12 Mata bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana irushanwa rya PGGSS 3, baherekejwe n’ubuyobozi bwa BRALIRWA na EAP, berekeje mu karere ka Kamonyi aho bifatanije n’imiryango 40 y’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, banasura urwibutso urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Muri iki gikorwa, abahanzi bahatanira PGGSS 3 bageje ubutumwa bw’ihumure ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu mudugudu wa Gatwa, mu kagari ka Kazirabonde, mu murenge wa Ngamba, ndetse banabasha kubagezaho inkunga igizwe n’ibiribwa bari babateganyirije.

Avuga mu ijwi ry’abahanzi bahatanira PGGSS 3 bose, Manzi ‘Humble Jizzo’ James, yagize ati: “Babyeyi, twifatanyije namwe muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa hari impamvu iduha icyizere yo kuba hari abasigaye. Tugomba gusenyera umugozi umwe, kandi duhari nk’abana banyu, turabazirikana cyane.”

Mazimpaka Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngamba yashimiye cyane Bralirwa n’aba bahanzi ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gutekereza ku bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bakaba batekereje abapfakazi bo mu murenge wa Ngamba.

Ashimira, Umuhuzabikorwa wa AVEGA mu ntara y’Amajyepfo, Mukamusana Rose yagize ati: “AVEGA irabashimiye, iri ni irindi jwi twungutse ry’abahanzi na Bralirwa mu gukora ubuvugizi ku bibazo abapfakazi bafite, twungutse imbaraga z’ubushobozi, nibibe urugero rwiza rw’uko muri iki gihe Abanyarwanda dushyize hamwe duharanira kubaka.”

Mu ijwi rya Bralirwa, Jean Pierre Uwizeye yagize ati: "Muri gahunda za Bralirwa, ntabwo tugarukira mu kwicira icyaka abantu gusa, ahubwo tugamije no kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda, bityo tukaba twifatanya n’abanyarwanda bose mu gihe nk’iki cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba hafi abayirokotse. Tuzakomeza kubaba hafi, tubafate mu mugongo."

Nyuma yo kwifatanya n’iyi miryango, abahanzi, abayobozi ba Bralirwa n’aba EAP bafatanya gutegura amarushanwa ya PGGSS hamwe n’abanyamakuru bari babaherekeje bahise bakomereza urugendo rwabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, aho bunamiye inzirakarengane 31,188 zishyinguwe muri uru rwibutso, bashyira indabo ku mva, banarutera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

JPEG - 187.3 kb
Humble Jizzo avuga mu ijwi ry’abandi bahanzi
JPEG - 201.5 kb
Mukamusana Rose, Umuhuzabikorwa wa AVEGA mu ntara y’Amajyepfo
JPEG - 222.8 kb
Bamwe mu bagize imiryango yafashwe mu mugongo
JPEG - 191.6 kb
Mushyoma ’Bubu’ Joseph, umuyobozi wa EAP
JPEG - 204.8 kb
Jean Pierre Uwizeye waruhagarariye Bralirwa muri icyo gikorwa
JPEG - 252.6 kb
Umubyeyi waruhagarariye abapfakazi ba Jenoside bafashwe mu mugongo

Abahanzi bapakurura imodoka ibyo bazanye:

Bashyize indabo ku mva, banunamira inzirakarengane:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza