Abahanzi bo mu Rwanda bashyiriweho irushanwa bazahataniramo miliyoni 15 Frw

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Kamena 2017 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ngarukamwaka ry’umuziki rifite intego yo gushyigikira abanyempano, rizakira abahanzi barimo abasanzwe bazwi n’abashya banyotewe no kumenyekanisha impano zabo.

Ni irushanwa ryiswe "I am the Future" ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, hagamijwe gushyigikira abafite impano zihariye n’ubufasha mu kurushaho kuzagura.

Abateguye iki gikorwa batangaje ko kizagira ibyiciro bibiri, aho mu cya mbere irushanwa rizazenguruka uturere twose tw’u Rwanda uko ari 30 hashakishwa abafite impano bazahatana, hanyuma mu cyiciro cya kabiri hagatoranywa abagera kuri 36 bazahurizwa hamwe i Kigali bagahabwa n’amahugurwa mbere yo kurushanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki 16 Kamena 2017, Umuyobozi wa Future Records iri gutegura iki gikorwa, Tuyishimire David [Producer David] yavuze ko ikigenderewe mu gutegura iri rushanwa ari ukuzamura impano z’abahanzi babifitemo ubuhanga.

Yongeyeho ko nta muhanzi n’umwe uhejwe muri iri rushanwa yaba abasanzwe bazwi ndetse n’abatazwi bafite impano batabonaga uko bagaragaza.

Ati "Iki gikorwa kizajya kibaho buri mwaka, intego nyamukuru dufite ni iyo kurushaho guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, abaririmbyi bafite impano zihariye bakazamurwa binyuze mu kurushanwa."

Yakomeje avuga ko batoranyije ahantu 18 mu gihugu hazakurwa abahanzi babiri babiri bazagenda batoranywa hifashishijwe itsinda ry’abakemurampaka bazajya batanga amanota.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizatangira ku wa Mbere, tariki 19 Kamena 2017. Itsinda ry’abakemurampaka batoranyijwe n’abategura iri rushanwa, rigizwe na "Producer Nicolas" Mucyo; Uwase Sherry, wize umuziki muri Kenya ndetse n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana.

Igihembo nyamukuru ku muhanzi uzatorwa nk’umunyempano n’umuhanga kurusha abandi muri iri rushanwa ni miliyoni 15 Frw no kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ya Future Records, uwa kabiri azahembwa miliyoni zirindwi.

Usibye ibi bihembo byashyiriweho abazatsinda iri rushanwa, hateganyijwe ibindi birimo gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ku bahanzi bazatsinda icyiciro cya mbere bose ndetse banakurikiranwe mu buryo bwihariye n’ubuyobozi bw’Akarere bazaba baraturutsemo.

Ibikorwa byo gushaka abahanzi bazarushanwa bizatangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kamena 2017, bisorezwe mu Ntara y’i Burengerazuba ku wa 30 Nyakanga 2017, hanyuma ku munsi ukurikiyeho abatsinze mu cyiciro cya mbere batangire gukorerwa indirimbo.

Producer David yabwiye IGIHE ko icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa kizamenyekaniramo uzegukana umwanya wa mbere kizaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama tariki ya Gatatu n’iya Kane uyu mwaka.

Abateguye iri rushanwa bavuze ko bimwe mu bizibandwaho mu guhesha amanota abahanzi harimo ubushobozi mu miririmbire, ubuhanga bwo kujyanisha injyana n’inyandiko y’ibiririmbwa, umwimerere w’umuhanzi, gushimisha abo umuhanzi aririmbira n’ibindi.

Mukeshimana Primitive, Umuyobozi w'Ikigo cya Miracles Transporters kiri mu bafatanyabikorwa bateguye iri rushanwa
Producer David, uyobora inzu y'umuziki ya Future Records yateguye iri rushanwa
Producer David yavuze ko ritangiranye intego yo guteza imbere abafite impano mu muziki
Producer Nicolas ni umwe mu bazaba bagize akanama gatanga amanota
Sherry Uwase, umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri 'I am the Future'
Ingengabihe y'irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza