Amavu n’amavuko y’impano yihariye ya Kagaju wabaye intyoza kuri guitar kubera Youtube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Ange Rita Kagaju afite ubuhanga buhambaye mu kuririmba n’umwihariko wo kuba abasha kubijyanisha no kwicurangira gitari, bidasanzwe ku bakobwa benshi mu Rwanda.

Abakurikira imyidagaduro mu Rwanda, bazi umukobwa w’ijwi rihebuje umaze iminsi yarigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo yitwa ‘Jamaa’.

Mbere y’iyi ndirimbo isa nk’aho ariyo yatumye atangira kugira umubare w’abamumenya, Ange Ritha Kagaju yakoze izindi ebyiri zirimo ‘A song to him’ na ‘If f You Only Knew’. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Ida Records.

Ni umukobwa w’imyaka 18, uvuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu bana icyenda akaba ari uwa karindwi.

Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yasoje mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.

Uko yatangiye kwiyumvamo impano

Iby’umuziki byaje muri Kagaju kuva kera kuko akiri umwana muto yakundaga gucuranga muri korali yo mu ishuri ryo ku Cyumweru mu rusengero.

Yabanje gukunda cyane gucuranga gitari nyuma no kuririmba bigenda biza gahoro gahoro.

Ati “Ubundi njya kubona gitari mama yari agiye kwivuza hanze araduhamagara atubaza icyo azatuzanira, njye aba ariyo mutuma. Ayizanye nabuze uko nyiga. Mama yari afite umuganga w’inshuti ye uyizi aramfasha menya iby’ingenzi ku mutangizi nyuma nza kugenda menya byinshi nifashishije Youtube.”

Yamaze kuyimenya akajya yumva hari ibintu biburamo, niko gutangira kujya aririmba indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma aza kwisanga nawe asigaye yandika ize, umuziki we uza utyo.

Ati “Namaze kumenya gitari numva hari ibintu biri kuburamo kuko iyo ucuranga gusa uba wumva ari ibintu bidafite ubusobanuro, hanyuma nibwo natangiye gushyiramo amagambo y’indirimbo z’abandi. Nasanze umuziki ari ikintu nakoresha kugira ngo nsakaze ikindimo”.

AY yamuhaye umukoro

Muri Werurwe 2019, umuhanzi wo muri Tanzania, Ambwene Allen Yessayah [AY], yavuze imyato Ange Rita Kagaju amugereranya n’Umurundikazi Khadja Nin ufite amateka ahambaye mu muziki.

Byaturutse ku kuba bari bahuriye mu bukwe mu Bugesera, abona Kagaju aririmba nyuma aza kumubwira ko yaririmbye neza, nibwo indirimbo y’uyu mukobwa yitwa ‘Jamaa’ yagiye hanze agatungurwa no kubona yamusanishije na Kadja Nin.

Ritha avuga ko akibona yagereranyijwe na Khadja yabanje kujya kumureba kuko yari asanzwe yumva indirimbo ze ariko atamuzi izina, akimara kumva indirimbo ze aratungurwa cyane.

Ati “Nkimara kubona ko AY yansanishije na Kadja Nin nabanje kujya kumureba nsanga nari muzi ariko ntazi ko ariwe, kuko indirimbo nka ‘Sambolera’ nziko nta muntu utayizi, nagezeyo nsanga naramwumvaga cyane kera.”

Yungamo ati “Ndavuga nti ntabwo nageza aha, nshobora kuba ndirimba neza ariko mu buryo bwanjye. Numvaga ntewe ishema nabyo, sinumva ko umuntu ashobora kunyumvamo ikintu nanjye ntariyumvamo. Byahise bituma ntekereza gukora kugira ngo umuntu wangereranyije na Kadja Nin ntazamukoza isoni”.

Avuga ko umuhanzikazi Adele, Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza na Niyomugabo Philemon aribo bahanzi yiyumvagamo cyane, ndetse ari nabo yakundaga gucuranga indirimbo zabo agitangira gucuranga gitari.

Rita agitangira umuziki yumvaga byanga bikunze azakora ibihangano bifite umwimerere w’abanyarwanda kandi agakora umuziki atari ukubera amaramuko ahubwo ari ahantu ho gushyirira hanze ibimurimo.

Yavuze ko yumva ashaka gukora umuziki wihariye avanga umudiho wa Kinyarwanda n’injyana zigezweho muri iki gihe zirimo Pop na RnB.

Ababyeyi ba Kagaju bamushyigikira mu buryo bukomeye akavuga ko by’umwihariko se ari umuntu umugira inama mu byo akora kugira ngo akomeze kubinoza neza.

Uyu mukobwa yemeza ko azanye mu muziki ingamba zo gukorera abantu ibyo bakunda akurikije ibihe barimo mu buzima. Ubu ari mu mushinga wa album ye ya mbere.

Rita agitangira umuziki yumvaga byanga bikunze azakora ibihangano bifite umwimerere w’abanyarwanda kandi agakora umuziki atari ukubera amaramuko ahubwo ari ahantu ho gushyirira hanze ibimurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza