‘Atura’ ya Miss Shanel yatumye umugore ahishura uko umugabo yamuhatiye kuboneza urubyaro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Indirimbo ya Nirere Shanel wamamaye mu muziki nka Miss Shanel yitwa Atula, ikomeje gutuma benshi bavuga ubuhamya bushingiye ku ihohoterwa ribera mu ngo.

Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze yiganjemo ubutumwa buvuga ku guhashya ihohoterwa ribera mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore, rituma umugore yibagirwa uburenganzira bwe akumva ko ariko zubakwa.

Nyuma yo kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo benshi bakomeje kugenda baha ubuhamya Nirere Shanel bujyanye n’ihohoterwa rikorwa mu ngo binyuze mu bukangurambaga yatangije ku mbuga nkoranyambaga yise #AturaCampain.

Uwitwa Patrick w’imyaka 29 yagize ati“Nakuze bambwira ko data yajyaga akubita mama. Batandukanye mu 1992 kugeza n’ubu sindamubabarira.”

Mu bundi buhamya Nirere Shanel yashyize hanze bwaturutse ku bakunzi be, yagaragaje umugore witwa Kayitesi wakorewe ihohotera ku buryo bukabije kugeza aho umugabo yamuhatiye kuboneza urubyaro nta mwana afite n’uwo yari yibarutse amaze igihe gito apfuye.

Ati “Ndubatse, ndababazwa ariko ngaceceka ngo ni ko zubakwa kuko ariko natojwe. Natwise inda ya mbere ivamo umugabo ahita anshyira ku binini byo kuboneza urubyaro amara umwaka anca inyuma kugeza ateye inda umukobwa bakundanaga mbere. Namerewe nabi kugeza aho numvaga kubaho nta kintu bikivuze.”

Nirere Shanel yakunzwe mu ndirimbo ‘Nakutaka’ yakoranye n’umuhanzi Wyre, ‘In love’ yakoranye na Rafiki, ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi.

Ni umwe mu bahanzi baje mu kiragano cyari kirimo abakomeye bamenyekanye mu muziki nyarwanda barimo Rafiki, Miss Jojo n’abandi. Ubu abana mu Bufaransa n’umuryango we.

Atura irimo ubutumwa bukangurira abagore n'abakobwa gushira amanga bagatamaza abagabo babahohotera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza