Bruce Melodie agiye kuririmba mu gitaramo cyo kumurikira Abanyarwanda Coke Studio

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Kanama 2017 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie uhagaze bwuma mu bahanzi bo mu Rwanda muri iyi minsi, agiye kuririmba mu gitaramo cyo kumurikira Abanyarwanda ibikorwa bya Coke Studio imaze igihe kinini ifasha abahanzi bo muri Afurika kumenyekanisha ibyo bakora.

Bruce Melodie ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, ufite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso. Muri iyi minsi ari mu ba mbere bakunzwe, by’umwihariko umuziki we uhagarariwe n’indirimbo ’Ikinya’ yigaruriye benshi muri iyi minsi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’ubucuruzi bya Bralirwa i Kigali kuri uyu wa 24 Kanama 2017, ubuyobozi bw’iki kigo gicuruza ibinyobwa bya Coca Cola mu Rwanda bwavuze ko uyu muhanzi ari itangiriro mu bakorera mu gihugu kuko no mu myaka iri imbere imikoranire izakomeza.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke, yagize ati "Bruce Melodie yafunguriye abahanzi bo mu Rwanda amarembo muri Coke Studio, ngira ngo muri uyu mwaka iri gukorera mu bihugu 16 gusa ku mugabane wose, yafunguye amarembo ku hazaza h’umuziki w’Abanywanda ni ibintu byo kwishimirwa kandi bihesha agaciro iby’iwacu. Igitaramo cye kizaba kirimo udushya twinshi, abazitabira twizeye ko bazaryoherwa."

Melodie yavuze ko iki ari igikorwa cyo kwishimirwa kandi kigaragaza intera umuziki wo mu Rwanda uri kugenda ugeraho.

Yagize ati "Iki gitaramo ahanini kizaba kigamije kwereka Abantu ibikorwa bya Coke Studio no kwerekana ko yatangiye gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda bitandukanye no kuba ibikorwa isanzwe ikorera muri Kenya bizimukira hano, bizakomereza hariya gusa ni inzira ifungurira amarembo abakorera umuziki inaha muri iyo gahunda."

Yongeyeho ati "By’umwihariko muri iki gitaramo nzabagaragariza ibyo nigiye hariya muri Coke Studio, ni umwanya mwiza wo kuza abantu bakareba koko urwego iyi mikoranire yangejejeho. Nk’uko bisanzwe nzaba ndi kumwe n’itsinda rincurangira, tuzakora umuziki w’umwimerere, bizaba ari ibitangaza muri make."

Uyu muhanzi yavuze ko muri Coke Studio yakoranye n’umuraperi wo muri Kenya witwa Khaligraph Jones wasubiyemo indirimbo ye yitwa ’Complete Me’ na we agasubiramo iye yitwa ’Yego’.

Ibikorwa Bruce Melodie yakoreye muri Coke Studio bizatangira kujya byerekanwa kuri TV1 kuva tariki 10 Nzeri 2017 buri wa Gatandatu kuva saa moya z’umugoroba.

Iki gitaramo gitegerejwemo Bruce Melodie kizanaririmbamo Lilian Mbabazi, biteganyijwe ko kizabera i Kibagabaga ahazwi nka Beirut kuwa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Umuziki muri ibi birori uzacurangwa n’aba-Djs bakomeye mu Rwanda barimo Infinity na Toxxyk.

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwavuze ko iki gikorwa kizanakurikirwa na tombola idasanzwe izatangira ku wa 10 Nzeri 2017 abaguze Coca Cola z’ubwoko bwose, bakabona amahirwe mu mifuniko y’amacupa aho uyiguze azajya abonamo umubare w’ibanga akawushyira muri telefoni ye yabanje gukanda *733# akabona icyo yatsindiye.

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo, bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke, yavuze ko Bruce Melodie afunguriye amarembo abandi bahanzi bo mu Rwanda mu gukorana na Coke Studio
Bruce Melody akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo 'Ikinya'
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda utumiwe muri Coke Studio
Ubuyobozi bwa Bralirwa busobanurira abanyamakuru ibirambuye ku gitaramo cya Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza