Bruno Mars yegukanye ibihembo byinshi muri American Music Awards (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Bruno Mars w’icyamamare muri R&B yahize abandi bahanzi mu bihembo bya American Music Awards, yiharira ibihembo birindwi mu birori byabaye adahari.

Ni umugoroba waranzwe no kwizihirwa ku bitabiriye ibi birori byaereye i Los Angeles muri Microsoft Theater mu ijoro ryo ku Cyumweru, taraiki ya 19 Ugushyingo 2017. Byitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Pink na Kelly Clarkson babitangije kugeza ku itsinda rya R.E.M ryaririmbye indirimbo yakanyujijeho yitwa "Everybody Hurts."

Selena Marie Gomez yaririmbye ku nshuro ya mbere kuva yabagwa agashyirwamo impyiko, anengwa kuririmbira kuri CD; Umuhanzi Diana Ross we yahawe igihembo kiruta ibindi kizwi nka Lifetime Achievement Award, abantu banyurwa cyane na Christina Aguilera waririmbye indirimbo yo kwibuka Whitney Houston.

Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars yegukanye ibihembo birindwi nubwo atigeze agaragara muri ibi birori. Yagizwe umuhanzi w’umwaka ahize The Chainsmokers, Drake, Kendrick Lamar na Ed Sheeran.

Mu bindi bihembo yegukanye harimo icya Favorite Male Popl/Rock Artist; Favorite Pop/Rock Album; Favorite Soul/R&B Male Artist; Favorite Soul/R&B Album; Favorite Soul/R&B Song; Video of the Year, Favorite Adult Contemporary Artist.

Bruno Mars wahize abandi bahanzi mu bihembo bya American Music Awards yabikesheje album ye yise 24K Magic yashyize ku mugaragaro bwa mbere ku wa 18 Ugushyingo 2016. Iyi yasohotseho indirimbo zakunzwe muri 2017 zirangajwe imbere n’iyo yise "That’s What I Like" yagiye aririmba mu bitaramo bitandukanye bikomeye akishimirwa n’imbaga.

Bruno Mars yagizwe umuhanzi w'umwaka muri American Music Awards

Ibirori bya American Music Awards uyu muhanzi yegukanyemo ibihembo byinshi adahari, byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo

Nick Jonas, Hailee Steinfeld, Alesso, Florida Georgia Line, Shawn Mendes, Macklemore, Skylar Grey, Portugal, The Man, Zedd, Alessia Cara, Khalid & Imagine Dragons, Lady Gaga, Niall Horan, BTS, Marshmello, Christina
Aguilera n’abandi.

Uko ibihembo byose byatanzwe muri American Music Award

American Music Award for Lifetime Achievement

Diana Ross

Artist of the year

Bruno Mars

New artist of the year

Niall Horan

Collaboration of the year

"Despacito" Luis Fonsi ft. Daddy Yankee & Justin Bieber

Tour of the year

Coldplay

Video of the year

Bruno Mars "That’s What I Like"

Favorite male artist — pop/rock

Bruno Mars

Favorite female artist — pop rock

Lady Gaga

Favorite duo or group — pop/rock

Imagine Dragons

Favorite album — pop/rock

Bruno Mars "24K Magic"

Favorite song — pop/rock

Luis Fonsi and Daddy Yankee featuring Justin Bieber "Despacito"

Favorite male artist – country

Keith Urban

Favorite female artist – country

Carrie Underwood

Favorite duo or group – country

Little Big Town

Favorite album – country

Keith Urban "Ripcord"

Favorite song – country

Keith Urban "Blue Ain’t Your Color"

Favorite artist — rap/hip-hop

Drake

Favorite album — rap/hip-hop

Kendrick Lamar "DAMN."

Favorite song — rap/hip-hop

DJ Khaled featuring Justin Bieber, Quavo, Chance The Rapper and Lil Wayne "I’m The One"

Favorite male artist — soul/r&b

Bruno Mars


Favorite female artist — soul/r&b

Beyoncé

Favorite album — soul/r&b

Bruno Mars "24K Magic"

Favorite song — soul/r&b

Bruno Mars "That’s What I Like"

Favorite artist — alternative rock

Linkin’s Park

Favorite artist — adult contemporary

Shawn Mendes

Favorite artist – Latin

Shakira

Favorite artist — contemporary inspirational

Lauren Daigle

Favorite artist — electronic dance music (EDM)

The Chainsmokers

Top soundtrack

"Moana"

Lady Gaga yahawe igihembo cya Favorite Female PopRock Artist
Diana Ross wahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award
Dj Khaled yegukanyemo igihembo
Itsinda rya Linkin's Park riherutse gutakaza umuririmbyi waryo Chester Bennington ryahawe ishimwe muri ibi birori
Ibirori byabaye Bruno Mars ari muri Brazil mu rugendo rw'ibitaramo
Keith Urban uririmba Country Music yegukanye ibihembo bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza