Buravan yavuze uburyo hari abajya babura ibitotsi kubera indirimbo ze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Dushime Burabyo Yvan ukoresha mu muziki amazina ya Yvan Buravan, yavuze ko hari abantu bamwe biganjemo abakiri bato bajya babura amahwemo kugeza aho bananirwa gusinzira kuko batumvise indirimbo ze.

Ibi Buravan yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane avuga ku gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere azakorera ahahoze hitwa Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.

Umunyamakuru yamubajije icyo indirimbo ze zaba zimaze kumarira umuryango nyarwanda maze mu gusubiza avuga ko hari ingo zagiye zubakwa biturutse kuri zo ndetse hakaba n’abana bamwe banga kuryama batumvishe ibihangano bye.

Ati”Natangiye gukora umuziki muri Gicurasi 2015. Nibwo navuze nti Buravan ngiye mu muziki. Rero navuga ko aho nakoreye umuziki, indirimbo zanjye hari abantu nzi zafashije kubona abakunzi bubaka ingo zabo ndetse ubu baranabana, bamwe twatashye ubukwe turanaririmba.”

Yakomeje avuga ko abana babo bantu bafite imyaka irenze itatu, ngo ‘ku giti cy’uyu muhanzi aka ni agahigo yumva yesheje’.

Yunzemo ati “Mfite ingero nyinshi z’abana batoya batabashaga gusinzira batumvise indirimbo runaka yanjye, abangaba nan’ubu njya ngira ntya nkanabasura. Hari abana biswe amazina bitewe n’indirimbo yanjye bakunze yasohotse.”

Yavuze ko hari ibintu byinshi byagiye bimukora ku mutima bituma yumva ibyo akora yakomeza kubishyiramo imbaraga.

Mu gitaramo Buravan azamurikiramo album ye yise ‘The Love Lab’ kuri uyu wa Gatandatu, azaririmba mu buryo bw’umwimerere. Azafatanya n’abahanzi barimo Charly na Nina, Active na Uncle Austin.

Kuva saa 5: 30 z’umugoroba imiryango izaba ifunguye.

Kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ahasanzwe , 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’abantu umunani ya 150 000 Frw.

Buravan azwi mu ndirimbo nka ‘Injyana’ ft Umutare Gaby, ‘Urwo Ngukunda’ ft Uncle Austin, ‘Garagaza’ yafatanyije na se, ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just Dance’ n’izindi.

Reba ’Si Belle’ Buravan aherutse gushyira hanze

Buravan mu kiganiro n'itangazamakuru
Akanyamuneza kari kose kuri uyu muhanzi ugiye gushyira hanze album ya mbere mu mateka ye
Igitaramo cya Buravan kizaba ari umwimerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza