Habaye igitaramo gisoza iserukiramuco Hobe Africa (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 Gashyantare 2016 saa 11:22
Yasuwe :
1 0

I Kigali habereye igitaramo gikomeye cyasoje iserukiramuco Hobe Africa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.

Cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Miss Shanel, King James na Mani Martin, cyabereye muri Car Free Zone mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016.

Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bya buri munsi byateguwe na “Hobe Africa Agency” mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye imikino ya CHAN yaberaga mu Rwanda.

Ubwitabire bwari buke urebye ubunini w’aho igitaramo cyabereye, hari abantu babarirwa muri magana abiri gusa bari basazwe n’ibyishimo kubera uruvangitirane rw’umuziki ugezweho wacuranzwe n’abahanzi bakunzwe King James, Miss Shanel na Mani Martin.

Iki gitaramo cyanaryoheye cyane abakunzi b’umuziki ucurangiwe aho ndetse byagaragaraga iyo bakomaga mu mashyi bagaragaza ko bishimye. Ni cyo gitaramo cyasoje ibya Hobe Africa, ni nacyo cyabanjirije isozwa ry’imikino ya CHAN.

Eric One Key ni we wabimburiye abandi bahanzi kuririmba, yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu njyana ya Hip Hop yiganjemo gutondekanya amagambo yisubiramo kandi atanga ubutumwa.

Yakurikiwe na King James na we waririmbye mu buryo bwa live nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka ‘Narihannye’, ‘Naramukundaga’, ‘Ndagukunda’, ‘Yantumye’, ‘Mbabarira’, Uh Lala’ n’izindi. Indirimbo ye yitwa Ganyobwe iri mu zishimiwe cyane ndetse byagaragaye ubwo benshi bageragezaga kwigana kubyina ikinimba kiri mu mashusho yayo.

Miss Shanel yari umaze imyaka igera kuri itatu atagaragara mu bitaramo byo mu Rwanda kuko asigaye aba mu Bufaransa. Yashimishije benshi bikomeye mu ndirimbo ‘Ndarota’, ‘Nakutaka’ n’izindi. Baryohewe bikomeye mu ndirimbo yise ‘Inkera’ yibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kurushaho kunga ubumwe no guha agaciro ibyo bagezeho.
Asatira umusozo yaririmbye afatanyije na Mani Martin bigaragaza nk’abahanzi bamaze kumenyera kuririmba live nta kibatega.

Mani Martin wasoje igitaramo yongeye gushimangira ko ari imbere ya benshi mu muziki. Yarimbye ‘Same Room’, ‘Ni Amateka’, ‘Akagezi ka Mushoroza’ n’izindi. Uyu muhanzi werekanye ubuhanga bukomeye, yanataramanye n’abahanzi nka Big Farious na Jules Sentore bari bitabiriye iki gitaramo.

Umuhanzi Eric One Key washimishije benshi

Mu buryo bwatunguye benshi, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi John Mckinstry yaje muri iki gitaramo ndetse yagaragaje ko akunda umuziki nyarwanda. Mu kiganiro gito na IGIHE, yavuze ko adasanzwe ajya mu bitaramo ariko ko yishimiye ibyo yabonye.

King James mu ndirimbo 'Ganyobwe'
Miss Shanel yaje kuririmbira i Kigali nyuma y'igihe kinini aba mu Bufaransa
Miss Shanel yakoresheje imbaraga nyinshi
Mani Martin na Miss Shanel bafatanyije kuririmba
Mani Martin yagaragaje ubuhanga mu kuririmba live
Umuhanzi Big Farious na we yari muri iki gitaramo
Big Farious na we yaririmbye
Umutoza w'Amavubi John Mckinstry yitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza