Holy Jah Doves yaririmbye ‘Maguru’ igiye gukora igitaramo cyo kwibuka Bob Marley

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda rikomeye mu muziki wa Reggae mu Rwanda rya Holy Jah Doves ryateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley umaze imyaka 38 yitabye Imana.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, ahitwa Plus 250 Kicukiro ryatumiyemo Rafiki. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Sibomana Venuste ureberera inyungu za Holy Jah Doves yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyo kwibuka Bob Marley bagikora buri mwaka ndetse bafite umwihariko wo kuba kiba gifite umwimerere wo gushimisha abakunzi ba Reggae.

Mugirima Jean uzwi nka Ras Kimeza we avuga ko abazitabira iki gitaramo bazizihirwa.

Akomeza avuga ko buri gihe bakora iki gitaramo cyo kwibuka Bob Marley kuko ari umwe mu nararibonye zaboneye izuba injyana ya Reggae bityo mu kuzirikana ibigwi bye bakora igitaramo cyo kongera kumvisha abantu uburyohe bw’injyana ya Reggae.

Holy Jah Doves ntiyigeze izima

Ukurikije uburyo iri tsinda ryigeze gukundwamo mu buryo bukomeye mu ndirimbo ‘Maguru’ ariko nyuma rikaburirwa irengero wakeka ritagikora umuziki.

Ras Kimeza avuga ko uretse ko abantu bakunze album yabo yari iriho indirimbo yitwa ‘Maguru’ yakunzwe cyane mu myaka isaga 10 ishize, hari n’izindi bagiye bakora ntizimenyekane igihe kikaba ari iki ngo bongere bigaragaze.

Ati “Nyuma ya ‘Maguru’ twakoze izindi album zirimo iyitwa ‘Biyatirisa’ na ‘Damarara’ n’izindi ndirimbo nyinshi. Ubu igihe kirageze ngo haze ibisimbura ‘Maguru’ ku buryo abakunzi bacu bamenya ko duhari. Hari bagenzi bacu bagiye hanze ariko ubu twashyizemo amaraso mashya. Inganzo turayifite, ibihangano birahari akabati karuzuye.”

Holy Jah Doves yanyuzemo abahanzi bakomeye bamamaye mu njyana ya Reggae mu Rwanda barimo Ras Ngabo, Ras Casim, Ras Kayaga, Ras Haguma Jean Claude, Ras Che Gasana na Ras Patrick; aba bose bakaba hanze y’u Rwanda.

Bob Marley uzaba yibukwa muri iki gitaramo cya Holy Jah Doves, ubusanzwe yitwa Robert Nesta Marley, yavukiye muri Jamaica tariki ya 6 Gashyantare mu 1945.

Yavuyemo umwuka w’abazima ku wa 11 Gicurasi 1981 mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urupfu rwe rwashegeshe benshi bamukundaga by’ikirenga kubera ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe ndetse n’ubundi bukora ku nguni z’ubuzima bwa buri munsi bw’ikiremwamuntu, ndetse kuri iyi tariki henshi ku Isi hakorwa ibikorwa bitandukanye byo kumwibuka.

Holy Jah Doves yateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley wubatse amateka mu njyana ya Reggae
Bob Marley ni umunyabigwi ukomeye muri Reggae

Indirimbo ya Holy Jah Doves yitwa Maguru yanditse amateka akomeye mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza