Ibyihariye ku gitaramo The Mane yatumiyemo Sheebah Karungi n’abahanzi icumi bo mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kamena 2019 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umugandekazi Sheebah Karungi yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizaba mu mpeshyi cyiswe ‘Kigali Summer Fest 2019’ azahuriramo n’abahanzi icumi bo mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba ku wa 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali.

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi, The Mane, Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yabwiye IGIHE ko bateguye iki gitaramo kubera ko hari ibintu byinshi abantu bamenyereye mu mpeshyi byagiye bihinduka .

Ati “Naricaye nsanga muri Nyakanga aribwo impeshyi iba iri gutangira, hariho ibintu byinshi bari bamaze kumenyera mu mpeshyi byagiye bihinduka. Nibwo abantu batandukanye baboneka nk’abanyeshuri n’ababa hanze y’u Rwanda”.

Iki gitaramo cyateguwe mu buryo bwagutse kizaba kirimo umwanya wo gucuranga umuziki uzavangwa n’aba-Djs batandukanye bakomeye mu Rwanda no hanze barimo n’umunyarwandakazi Dj Princess Flor uba mu Bubiligi.

Sheebah yatumiwe muri iki gitaramo kubera ko ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite igikundiro.

Itike ya make muri iki gitaramo izaba ari iya 5 000 Frw. Hari kwigwa uburyo muri aya mafaranga hazabonekamo uburyo bwo kuzana no kuvana abantu muri iki gitaramo ndetse bakaba banabonamo icyo kunywa.

Bad Rama yavuze ko ari umushinga mushya yatangiye uzajya uba buri mwaka.
Uyu mwaka igitaramo kizamara umunsi umwe ariko ubutaha gishobora kujya kiba umunsi urenze umwe bitewe n’uburyo uyu mwaka bazabyakira.

Mu cy’uyu mwaka hazaba harimo abahanzi batandukanye bakomeye bo mu Rwanda, barimo bane bo muri The Mane nka Marina, Queen Cha, Safi Madiba na Jay Polly.

The Mane iri gutegura iki gitaramo, nyuma y’ikindi gikomeye yatangiye gutegura guhera umwaka ushize gihuza ibyamamare bitandukanye bikomeye cyitwa ‘Xmass Celebrity Paty’ ndetse n’uyu mwaka kikaba kizongera kuba.

Sheebah uzaba ari we muhanzi mukuru muri iki gitaramo ari mu bahanzikazi bakunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo we na Runtown bari barimo cyiswe Kigali Runtown Experience cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Nzeri 2017.

Sheebah ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, afite indirimbo zakunzwe cyane nka “Go Down Low ye na Pallaso”, “Farmer” yahuriyemo na Ykee Benda, “Wankona”, “Beera Nange”, “Embeera Zo” yahuriyemo na Bruce Melodie “John Rambo”, “Binkolela” ye na The Ben n’izindi.

Uyu muhanzikazi witezwe i Kigali akunze gukora iyo bwabaga ku rubyiniro kugira ngo abafana baryoherwe
Sheebah akunze kuba ari kumwe n'umubyinnyi iyo ari kuririmba
Ubwo aheruka mu Rwanda Sheebah yaririmbye 'Binkolera' ye na The Ben byongera ibyishimo mu bafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza