Ishimwe kuri MadeBeat nyuma yo gukora ’soundtrack’ ya film ikomeye yo muri Ecosse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Mucyo David uzwi nka Madebeat yaciye agahigo mu batunganya muzika mu Rwanda, akora indirimbo iherekeza film itegerezanyijwe amatsiko muri Ecosse yitwa 19 Willock Place.

19 Willock Place ni film iteganyijwe kujya hanze ku wa 02 Ukuboza 2018 ikerekanirwa bwa mbere mu Mujyi wa Glasgow muri Ecosse.

Yatunganyijwe na sosiyete izobereye mu bya film yitwa Cre8tive Entertainemnt nayo yo muri Ecosse, iyoborwa n’uwitwa Justice John ufite inkomoko muri Nigeria. Ni nawe wayanditse.

Mu bakinnyi bayigaragaramo, harimo abakomeye benshi n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Orezi.

Madebeat uri mu bakomeye batunganya muzika mu Rwanda, ni we wakoze ‘Soundtrack’ y’iyi film, iririmbwa n’umuhanzikazi ukomoka muri Australia witwa Zoee.

Madebeat yavuze ko ari iby’ikirenga kuri we ndetse ko hari urundi rwego bigiye kumugezaho.

Ati “Abantu bo muri Ecosse baranyandikiye bashaka ko mbakorera umuziki uzaherekeza filime yabo. Babinyujije ku muhanzi uririmba Ikinyarwanda witwa Ian Stewart nawe ukomoka muri iki gihugu, dukoranye barabikunda cyane.”

Iyi film izamurikwa hatangwa ibihembo bya Infinitetime Awards bitegurwa n’iyi kompanyi yayikoze mu Ukuboza. Iri mu bwoko bwa film ziteye ubwoba [Film d’horreur].

Madebeat avuga ko gukora kuri film nk’iyi mpuzamahanga ari urufunguzo rw’imiryango myinshi kuri we.

Ati “Ikintu gishimishije n’uko nabashije kuba nakora kuri film mpuzamahanga, bizafungura imiryango mu kazi kanjye. Hari abantu benshi bagiye kumenya Madebeat biciye muri iyi film.”

“Ikindi hari abari bazi ko nkora injyana ya Afrobeat bagiye kubona ko n’izindi nzishoboye cyane kuko maze imyaka myinshi ncuranga Piano.”

Madebeat yavuze ko bizamufasha kwereka n’abandi bakora film ko mu Rwanda hari umuntu ushobora gukora neza umuziki uherekeza film zabo. Yavuze ko hari indi mishinga afitanye n’aba Banya-Ecosse izajya hanze mu minsi iri imbere.

Ubusanzwe uyu musore yitwa Mucyo David afite imyaka 23. Ni umuhanga mu gutunganya indirimbo gusa igitangaje nta masomo yihariye yafashe mu bya muzika.

Yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Amaze kwigwizaho ibikorwa byiganjemo ibikomeye muri muzika. Ni umwe muri bake bahanzwe ijisho na buri muhanzi wifuza gukora indirimbo igezweho, by’akarusho ari mu bato batunganya indirimbo kandi ufite ubuhanga bwihariye.

Yakoze izakunzwe cyane mu myaka ibiri ishize nka ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, Got it ya Safi Madiba na Meddy, Simusiga ya Christopher, Yes ya Alpha n’izindi.

19 Willock Place, film Madebeat yakoreye soundtrack imara isaha n’igice. Ivuga ku nkuru y’umusore muto ukomoka muri Afurika ariko uba muri Ecosse witwa Harry.

Harry aba afite imbaraga zitari iza kimuntu zimuhesha kubona ibintu bidasanzwe. Imugaragaza avumbura ko yifitemo impano yo kubona ibyo umuntu usanzwe atabonesha amaso.

Uyu musore agerageza kubaho ubuzima busanzwe, agatereta umukobwa witwa Elvera ariko ibintu biza kuba kidobya ubwo uyu musore yafatwaga na ya myuka bombi bari muri restaurant.

Uyu musore agerageza gushaka guhagarika iby’urukundo rwe na Elvera ariko undi aba yiteguye gukomezanya nawe uko byagenda kose.

Iyi ndirimbo iherekereza iyi film yiswe ’Town’

Madebeat yishimiye ko iyi ndirimbo igiye kumugeza ku rundi rwego mu mwuga we
Madebeat ari mu bahanga badashidikanywaho batunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi
Iyi film izasohoka mu Ukuboza uyu mwaka

Indi nkuru wasoma: Madebeat, Producer ufite ukuboko kwihariye mu kuryoshya indirimbo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza