Paccy yasobanuye impamvu atazashyira hanze amashusho y’indirimbo Ibyatsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gashyantare 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Mu Ukwakira 2018 nibwo Oda Paccy yaciye amarenga y’indirimbo ye nshya ariko itaravuzweho rumwe yise ‘IBYA-TSI’, bihumira ku mirari ubwo ku ishusho iyamamaza yashyiragaho ifoto y’ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa, bamwe bibaza ubutumwa agambiriye gutanga.

Byatumye abenshi bamwamagana ndetse Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, asohora itangazo ati “uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

Iyo ndirimbo yasohotse yuzuye amagambo umuhanzi Paccy yavuze ko agamije gukebura abakoresha ibiyobyabwenge bikabashora mu bikorwa batari biteze.

Ibyo byatsi asobanura ko ari urumogi, aho muri iyo ndirimbo agaruka ku mukobwa ukundana n’umusore unywa ibiyobyabwenge, akajya amusaba ko amuhaho undi akamuhakanira.

Mu kiganiro na IGIHE, Paccy yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yayaretse kuko atari kubona aho akura umurima urimo ‘Ibyatsi’ yaririmbye, kuko mu Rwanda bitemewe kandi nta n’aho wapfa kubibona.

Ati “Ibyatsi byo nta mashusho! Nabuze umurima, ese ubu biriya byatsi wabikura he? Byasaba gushaka umurima w’ibyatsi naririmbye, nagombaga kuyikora mbireba nkabitwika kandi ntibyari kunkundira. Ntabwo amashusho ahari.”

Uyu muhanzi yavuze ko ahubwo yahise ahugira mu gushinga inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, ndetse ngo anasohora iyo ndirimbo ntabwo yateganyaga amashusho yayo.

Yungamo ati “Ikintu kiryoshya amashusho y’indirimbo ni uko ugaragaza ibyo waririmbye ku buryo n’umuntu ushobora kureba amashusho afite ubumuga bwo kutumva yahita amenya ubutumwa burimo.”

Paccy yakunze kurangwa n’udushya, kuko aheruka no kumvikana cyane mu itangazamakuru ubwo yasohoraga indirimbo yafatanyije na Urban Boyz yise ‘Order’. Yayamamaje yifashishije ifoto ye yambaye ukuri, yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina.

Icyo gihe yaravuzwe cyane ndetse ku mbuga nkoranyambaga haduka icyiswe #IkomaChallenge, buri wese agashyiraho ifoto ashaka, yikinze ikoma.

Inkuru wasoma: Oda Paccy yamaganiwe kure, abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye bihagarikwa

Reba ikiganiro Oda Paccy yahaye IGIHE, IBYA-tsi bikimara kujya hanze

Uburyo Paccy yanditse izina ry'indirimbo ye nshya bikomeje kuvugwaho byinshi
Oda Paccy asigaye afite imyambarire itavugwaho rumwe
Oda Paccy yifotoje atya ashaka kwamamaza indirimbo ye yitwa Order

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza