Rihanna yasutse amarira mu gushyingura mubyara we warashwe (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Rihanna yitabiriye umuhango wo gushyingura mubyara we, Tavon Kaiseen Alleyne, wishwe arashwe nyuma y’amasaha make bishimanye muri Noheli n’ibiruhuko byasozaga umwaka ushize.

Tavon yishwe mu byumweru bibiri bishize, yarashwe amasasu abiri n’umuntu wari witwaje imbunda wamusanze aho yari ari mu gace ka Saint Michael ko mu birwa bya Barbados, aho Rihanna akomoka.

Uyu musore wari ufite imyaka 21 y’amavuko yasezeweho n’inshuti n’imiryango mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Rihanna umaze igihe mu birwa bya Barbados aho akomoka.

Rihanna yanditse kuri Instagram agira ati "Ruhukira mu mahoro, usinzire neza. Dufite amahoro kumenya ko uri mu mwanya mwiza kurusha aho turi. Tuzahora twumva ko hari ikibura mu gihe cyose udahari ariko ntituzahagarika kugukunda. Ndizera ko wanyuzwe n’uburyo twagusezeyeho uyu munsi."

Rihanna yasutse amarira agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Tavon Alleyne warashwe amasasu menshi n’umugizi wa nabi ku wa 26 Ukuboza 2016 ubwo yarimo atembera.

Rihanna yasutse amarira mu gushyingura mubyara wishwe nyuma y'igihe gito bishimanye
Umuhango wo gushyingura witabiriwe n'abantu inshuti n'imiryango ba Rihanna
Mubyara wa Rihanna yashyinguwe
Rihanna yagaragaje intimba mu muhango wo Tavon wabaye ku itariki 9 Mutarama 2018
Rihanna yanditse kuri Instagram asezera kuri mubyara we wishwe arashwe
Rihanna yashyize indabo ku mva ya Tavon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza