Sauti Sol mu bazifatanya na Mani Martin mu iserukiramuco agiye kwitabira muri Congo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Mutarama 2017 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya rimaze kwigarurira abakunzi benshi muri Afurika ryiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa iserukiramuco ’Amani’ rigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’umutekano mu Karere.

Mani Martin wo mu Rwanda ni umwe mu bahawe ubutumire n’abategura iki gikorwa mbere y’abandi; akaba ari ku nshuro ya kane atumiwe muri iri serukiramuco ribera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abategura Amani Festival bemeje ko itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abaririmbyi Bien-Aimé Baraza, Willis Austin Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno, bazifatanya na Mani Martinn ndetse n’abandi baririmbyi batumiwe.

Mu kiganiro Mani Martin aherutse kugirana na IGIHE yemeje ko azitabira iri serukiramuco ndetse avuga ko azakora ibishoboka akavayo abashije kumenyekanisha album ye nshyashya yise ’Afro’.

Ati "Ndi kwitegura hamwe n’itsinda rya Kesho Band dusanzwe dukorana, tugomba kuba turi kumwe. Kubera ko ari ibintu tumaze igihe kitari gito tuzi twatangiye kwitegura mbere."

Yakomje agira ati “Ngiye gusubira muri Amani Festival byemejwe, navuga ko ririya serukiramuco narigiriyeho umugisha ukomeye kuko iyi ni inshuro ya gatatu ngiye kurijyamo. Ubu ngiye kuryitabira mu gihe ndi murugendo rwo kumenyekanisha album yanjye nshya Afro, hariya ni ahantu haba hahuriye itangazamakuru mpuzamahanga ndumva nzaboneraho kurikoresha mu kurushaho gukwiza album yanjye Ku Isi.”

Mani Martin agiye guhurira na Sauti Sol muri iri serukiramuco mu gihe ubwo baheruka i Kigali muri Nzeri 2016 bari bavuze ko ari umwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bifuza gukorana nabo.

Mu mwaka ushize muri iri serukiramuco rya ’Amani Festival’, u Rwanda rwaserukiwe n’umuraperi Angel Mutoni ndetse na Ngeruka Faysal [Kode].

Iki gikorwa muri uyu mwaka giteganyijwe kuba guhera ku itariki ya 10 kugeza 12 Gashyantare 2017, rizabera ahitwa College Mwanga mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ryatumiwemo abandi baririmbyi bakomeye barimo n’itsinda Kassav rifite amateka yihariye mu njyana ya Zouk ku Isi. Abandi baririmbyi batumiwe biganjemo ab’i Goma nk’uwitwa Blackman Bausi, amatsinda y’ababyinnyi arimo iryitwa Umin Robot, Arsenic na Moov.

Itsinda rya Sauti Sol ryiyongereye mu baririmbyi bazitabira Amani Festival
Mani Martin ari mu myiteguro yo kwitabira Amani Festival
Itsinda Kassav' na ryo riri mu batumiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza