Senderi na Tuyisenge biyemeje guhindura indirimbo Perezida Kagame yifuje ko ivugururwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Abahanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi na Intore Tuyisenge Jean de Dieu batangaje ko bagiye kuvugurura indirimbo yabo yitwa ‘Nzabivuga’, nyuma yo kubisabwa na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yasuraga Akarere ka Burera kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, Perezida Kagame mbere yo gutangira ijambo rye yabanje gusaba abaturage kongera kuririmba indirimbo yitwa ’Nzabivuga’ yari yashyuhije benshi.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusigasira ibyagezweho yitsa iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya, oya kirazira!”.

Perezida Kagame yavuze ko ari indirimbo nziza cyane ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba”.

Mu kiganiro Senderi na Tuyisenge bahaye IGIHE i Burera, bavuze ko bashimye igitekerezo Perezida Kagame yabahaye kandi ko bagiye kugishyira mu bikorwa.

Senderi yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba Perezida Kagame yumva indirimbo z’abahanzi akanazitangaho ibitekerezo.

Ati “Ni bake agira inama ku bihangano. Ibi biratwereka ko akurikirana ibihangano by’abanyarwanda. Yatugiriye inama nziza kugira ngo iyi indirimbo irambe mu buryo buhoraho. Tugiye kuyigira iy’abaturage bwite. Byatweretse ko indirimbo ayikunze kandi yavuze ko ari nziza cyane.”

Senderi yakomeje agira ati “Ubu tugiye gushaka ubushobozi, twicare tujye inama nk’abantu bakuru. Twayikoze mu gihe hari gahunda yo kwamamaza (Perezida) ejo bundi mu 2017 mu gihe cyayo, ubu igiye kuba indirimbo ihoraho.”

Umuhanzi Tuyisenge yavuze ko mu kuvugurura iyo ndirimbo, bazongeramo n’ibindi bikorwa bikomeye igihugu cyagezeho bitari byashyizwemo ubwo yakorwaga bwa mbere.

Uyu mugabo unayoboye urugaga rw’abahanzi bakora muzika, yavuze ko bikwiriye guha imbaraga n’abandi bahanzi, bagakora ibihangano bifite ubutumwa bufite icyo bwungura abaturage.

Ati “Ni intambwe ishimishije ku buryo n’abandi bahanzi bakwiriye gukora ibihangano Umukuru w’Igihugu yumva akumva ari ibihangano bifite aho bikura abanyarwanda n’aho bibajyana”.

Indirimbo ya Senderi na Tuyisenge yakozwe mu mwaka wa 2017. Amagambo ayigize yanditswe n’abo bahanzi bombi naho mu buryo bw’amajwi ikorwa na Pastor P.

Abahanzi Eric Senderi na Tuyisenge nibo basusurukije abaturage b'i Burera aho Perezida Kagame yabahereye igitekerezo cyo kuvugurura indirimbo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza