Senderi yaba yirukanwe mu nzu na mushiki we

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 Mutarama 2016 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

International Hit usigaye wiyita Magufuli amaze iminsi ine mu bukode nyuma yo kwimuka mu nzu yari atuyemo mu Karere ka Kicukiro akajya gukodesha i Nyamirambo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga inkuru y’uko Senderi Hit yirukanwe mu nzu yabagamo i Gikondo ngo kubera kutumvikana na mushiki we mu masezerano bagiranye ubwo yubakwaga.

Senderi Hit wamamaye kubera indirimbo ‘Twiribohoye’ na ‘Nta Cash’ yabwiye IGIHE ko inzu yayivuyemo atirukanwe ahubwo yayisigiye nyirayo.

Ngo nubwo ari we wayubatse kuva mu mwaka wa 2007 kugeza yuzuye akayibamo muri 2014, ni iya mushiki we wabaga hanze y’u Rwanda.

Ati “Si ukunyirukana ariko nayivuyemo. Ni iya mushiki wanjye wabaga hanze, ubu yagarutse i Kigali urumva ko nagombaga kumuha umwanya akisanzura n’umuryango.”

Senderi avuga ko ahantu ari kuba nabwo acumbitse mu gihe gihe agishakisha inzu.

Senderi ngo acumbitse mu bafana be kuri 40

Ati “Nimukiye i Nyamirambo kuri 40, ncumbitse mu bafana mu gihe ngishakisha inzu nkodesha.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza