Umusogongero ku gitaramo kidasanzwe Choeur International igiye gukorera i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK), bari kwitegura igitaramo cy’indirimbo za Noheli.

Iki gitaramo kizaba gikubiyemo indirimbo zizafasha abanyarwanda n’abanyamahanga kuryoherwa n’ibyiza bya Noheli ndetse no gusoza umwaka neza bagatangira undi mu byishimo.

Ngoboka Cyriaque ushinzwe Tekiniki akaba n’umutoza mu buryo bw’imiririmbire muri Choeur International, yabwiye IGIHE ko bari gusoza imyiteguro kugira ngo bazaryohereze abakunzi babo.

Ati “Tuzabaririmbira indirimbo za Noheli ariko burya iyo bigenda byungikanya bitanga ubudasa nibwo bigenda biryoha kurushaho kuko indyo imwe irarambirana.”

Yakomeje ati “Tuzaririmba indirimbo za Noheli ariko tubafitiye agashya ka benewacu bavuye muri Afurika bakajya muri Amerika ariko mu gahinda gake bari bafite ndetse n’ibyishimo bike babashaga kugira bakishima”.

Ubuyobozi bwa Choeur International buvuga ko iki gitaramo kirimo umwihariko w’uko abaririmbyi b’abahanga bazaririmba mu buryo bwa korali n’ubw’umuntu ku giti cye (Solistes), mu majwi meza azataha mu mitima y’abazacyitabira.

Choeur International de Kigali, izaririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayile.

Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri.

Iki gitaramo kizabera muri Lemigo Hotel kuwa 16/12/2018 guhera 18h00 z’umugoroba, aho kwinjira ari amafaranga 10,000 Frw mu myanya y’imbere na 5000 Frw ahasigaye.

Choeur International ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008. Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Choeur International igiye kongera gutaramira abanyarwanda n'abanyamahanga bayikunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza