Abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bari ku rutonde rw’abahataniraga ibihembo ya Salax Awards 2012, bagiye guhembwa na Positive Production Events.
Nk’uko bitangazwa na Kanobana R. Judo umuyobozi wa Positive Production Events, ngo nk’abantu bafasha ubuhanzi mu Rwanda kandi bakunda indirimbo zihimbaza Imana, bishyize hamwe ku nshuro ya kabiri bashaka ibindi bihembo bagenera abahanzi batanu baririmba indirimbo zihimbaza Imana bari batoranyijwe kwitabira Salax Awards, ibi bakabikora mu rwego rwo guhesha izi ndirimbo agaciro muri Salax Awards. ndetse no gufasha abo bahanzi kunyurwa nibyo bakora ntibifuze kubivamo.
“Hari byinshi bigomba gukorwa kugirango umuhanzi wa “gospel” anezerwe kandi aboneko hari abamushigikiye”. Ayo ni amagambo ya Mwungura James Umujyanama wa Liliane Kabaganza.
“Ntago tunezezwa no kumva ngo hari umuhanzi wavuye muri “gospel” agatangira kuririmba indirimbo zisanzwe akenshi bikitirirwa ko ari ukubera kudashyigikirwa cyangwa kubura inkunga iyo ariyo yose, kuko muri gospel ntakintu cyaburamo abantu bishyize hamwe”. Ibi ni ibitangaza na Bahati Alphonse umwe mu bahanzi akaba n’umuterankunga wabo.
Iki gikorwa cyo gushigikira abahanzi ba gospel muri Salax Awards kibaye ku nshuro ya kabiri, dore ko umwaka ushize buri muhanzi wa gospel yabonye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu, bose uko bari bane bakaba baragiye bayahabwa, ngo uyu mwaka nabwo buri muhanzi uko ari batanu akazahabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu, kandi Alarme Ministries yatwaye Salax Awards muri gospel izanakorerwe indirimbo y’amajwi n’iya mashusho ndetse ifashwe mu itegurwa ryo kumurika album yayo, byose bivuye muri iyi nkunga y’aba bantu bishyize hamwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Just Family, The Brothers, J-Kids, KGB mu marembera
20.05.2013 |
|
Peace abona hari imbogamizi nyinshi zituma adatera imbere muri muzika
20.05.2013 |
|
Talentum II : i Huye, batanu bazakomeza mu kindi cyiciro bamenyekanye
19.05.2013 |
|
Kamichi yemera uburyo Bulldogg yandika indirimbo
19.05.2013 |
|
Indirimbo "Kanda amazi" yateje umwiryane hagati ya Sam na Clement
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |