Elion Victory yasubiyemo imwe mu ndirimbo za karahanyuze y’i Burundi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi nyarwanda, Elion Victory yasubiyemo imwe mu ndirimbo y’I Burundi yakunzwe mu myaka yo mu 1980 yitwa “Indege irahinda” y’umuhanzi w’Umurundi witwa “Africa Nova”, ayisubiranyemo n’umuhungu w’uyu muhanzi witwa Tonny.
Aganira na IGIHE, Elion Victory yavuze ko Tonny, usanzwe ari umuhanzi w’umunyabugeni, yamuhamagaye akamusaba ko basubiranamo iyo ndirimbo aramwemerera.
Umva indirimbo “Indege Irahinda” hano:
Elion Victory avuga ko iyi ndirimbo yumvise ari nziza kandi ifitanye isano n’umudiho (...)

Umuhanzi nyarwanda, Elion Victory yasubiyemo imwe mu ndirimbo y’I Burundi yakunzwe mu myaka yo mu 1980 yitwa “Indege irahinda” y’umuhanzi w’Umurundi witwa “Africa Nova”, ayisubiranyemo n’umuhungu w’uyu muhanzi witwa Tonny.

Aganira na IGIHE, Elion Victory yavuze ko Tonny, usanzwe ari umuhanzi w’umunyabugeni, yamuhamagaye akamusaba ko basubiranamo iyo ndirimbo aramwemerera.

Elion Victory

Umva indirimbo “Indege Irahinda” hano:

Elion Victory avuga ko iyi ndirimbo yumvise ari nziza kandi ifitanye isano n’umudiho gakondo ahitamo kuyisubiranamo n’uyu musore.

Yagize ati “Umusore witwa Tonny dusanzwe turi inshuti, yarampamagaye ansaba ko twasubiranamo indirimbo ya se yitwa ‘Indege Irahinda’, nsanga nta kibazo kirimo, tuyisubiraamo , ubu iri gucurangwa hose ku maradiyo”.

Umuhanzi Africa Nova yamenyekanye mu Burundi mu bihe by’abahanzi nka Canco Hamissi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza