"Gufatanya umuziki n’ubunyamakuru ntibivuze kwizamura mu buhanzi", Uncle Austin


Yanditswe kuya 4-09-2012 - Saa 09:59' na Umutesi Gisèle

Bimaze igihe kinini bivugwa ko abahanzi bafatanya umuziki n’ubunyamakuru bagaragarwaho no kwizamura mu muziki bikaba byatuma hari abandi basubizwa inyuma nyamara babishoboye, ariko abanyamakuru barabihakana.

Bamwe mu bahanzi bakora umwuga w’itangazamakuru baganiriye na IGIHE badusobanuriye impamvu bumva abantu babivuga n’aho bishobora kuba bituruka.

Uncle Austin, umwe mu bahanzi b’abanyarwanda akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo KFM, yatangaje ibi bivugwa n’abahanzi baba barananiwe gukora umuziki wabo cyangwa se bamwe baba bafite indirimbo mbi.

Austin yagize ati “ni urwitwazo rw’abananiwe gukora, kandi ikindi nta munyamakuru wakora ibiganiro by’umuziki adafite aho ahurira na wo, n’utari umuhanzi aba afite abo afana.”

Austin kandi yongeyeho ko abanyamakuru bakora imyidagaduro n’abahanzi (showbiz) badafite aho bahurira n’abahanzi, usanga ari bo bakina indirimbo zimwe na zimwe, bakaba ari zo bahozamo bitewe n’abo bakunda. Austin akavuga ko abanyamakuru b’abahanzi bo bagerageza gusaranganya abahanzi bose kuko baba bazi imvune zirimo.

Ally Sudi na we nk’umunyamakuru ukora ibiganiro byerekeranye n’imyidagaduro n’ubuhanzi, yunze murya Uncle Austin yemeza ko ababivuga ari abahanzi baba bataramenyakana, cyangwa se abahanzi bigeze kuririmba nyuma bakaza gusubira inyuma.

Yagize ati" kuba umuntu ari umunyamakuru ntibivuze ko ataba umuhanzi, nta n’itegeko ribihana, ubuse bangahe b’abanyamakuru baririmba kandi indirimbo zabo ntizimenyekane ?"

Gusa Ally Sudi n’ubwo na we akora umuziki yemeza ko we atari umunyamuziki w’umwuga kuko awukora mu rwego rwo kuruhuka no kwishimisha.”

Si aba gusa kuko hari n’abandi benshi bakora umwuga w’itangazamakuru kandi ari n’abahanzi nka Mike Karangwa, Kamichi, MC Tino, Skizzy, Kim Kizito, Victor Fidèle, Ziggy 55, Gloria n’abandi benshi.

Ku ifoto hejuru : Uncle Austin

IBITEKEREZO
nibyo,uzakurikire KFM, byibuze nyuma y'iminota itanu indiriombo ye iba igomba guhita. Ikindfi bagira imikorere njye nenga kuko usanga bagira play listes zimwe ! Iyo atari Austin, aba ari Melody, atari we aba ari VAYO( Fire man), ubu se kweli. aanjye narahararutswe.
Musubize17.09.2012 saa 05:51
douglas
austin tuuramwemera
Musubize6.09.2012 saa 08:24
TUGANIMANA FULGENCE
Austin aratubeshe, KFM yahindutse Austin FM kuko ibishwambagara bye nibyo bicurangwa gusa. yasimbuye KNC agikora kuri City FM aho yakinaga indirimboze (sweet karoti, sweet kijumba etc). I nolonger tune on KFM because of his songs which just shout for me. I will never listen to KFM or advertise with it. owners of the Radios should be responsible
Musubize4.09.2012 saa 14:34
habya
Njewe birantangaza cyane kubona umuziki wo murwanda uri ikigali gusa kandi no muntara abasani babizi kandi babishoboye
Musubize4.09.2012 saa 11:11
birarcyaza
nanje ndumva abo bavuga gutyo nabahanzi bazwi sinzi imamvu bavuga gutyo ni yona i kanombe
Musubize4.09.2012 saa 11:08
shyaka jonah

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!