Kwamamaza

Hatangiye amarushanwa y’indirimbo zifite amashusho meza bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe kuya 22-01-2013 saa 10:30' na Richard Irakoze

The Beat Company, isanzwe itegura ikiganiro The Beat Show gica buri munsi kuri Televiziyo y’u Rwanda yatangije kuri uyu wa Mbere amarushanwa yise “Hitamo Music Video Awards” yo guhemba indirimbo nyarwanda nziza mu mashusho (video).
Aya marushanwa ni ubwa mbere agiye kubaho mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Elongui Saad yavuze ko bateganya ko ibihembo bizatangwa muri Werurwe 2013, i Gikondo ahasanzwe habera Expo Ground.
Elongui yongeraho ko ayo marushanwa azatuma indirimbo nyarwanda z’amashusho (...)

The Beat Company, isanzwe itegura ikiganiro The Beat Show gica buri munsi kuri Televiziyo y’u Rwanda yatangije kuri uyu wa Mbere amarushanwa yise “Hitamo Music Video Awards” yo guhemba indirimbo nyarwanda nziza mu mashusho (video).

Aya marushanwa ni ubwa mbere agiye kubaho mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Elongui Saad yavuze ko bateganya ko ibihembo bizatangwa muri Werurwe 2013, i Gikondo ahasanzwe habera Expo Ground.

Elongui yongeraho ko ayo marushanwa azatuma indirimbo nyarwanda z’amashusho zijya ku rwego mpuzamahanga, abahanzi nyarwanda n’ababatunganyiriza amashusho bakamenya ko bagomba gukora bateganya ko zishobora no kujya guhangana ku masoko yo hanze.

Yagize ati “Ndashaka ko nibura ko amashusho y’indirimbo nyarwanda atoranywamo ameza akajyanwa ku rwego rundi n’abahanzi bakerekwa icyo bashobora guhindura mu gukora amashusho yabo.”

Elongui avuga ko indirimbo zizaba iza mbere zizajyanwa hanze y’u Rwanda nibura zikerekanwa.

Aya marushanwa yatangijwe bamwe mu ba Djs batoranya indirimbo100 mu byiciro bitandukanye abahanzi nyarwanda bakoramo indirimbo.

Muri Gashyantare abategura aya marushanwa bazatoranya indirimbo zizakurwamo izihembwa muri Werurwe.

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 29 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved