Ibi ni bimwe mu byo Umuhanga mu gutunganya umuziki Producer Aron yatangarije IGIHE kuwa Mbere Tariki 2 Nyakanga 2012, ubwo twamusangaga I Remera kuri studio ye “East African Sound”.
Nitunga ukomoka mu Burundi ariko uzwi n’Abanyarwanda batari bake kuko yubakiye izina mu Rwanda, akanahakorera igihe kitari gito. Yagize icyo avuga ku mibanire ye n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ari we Nyakwigendera Sebanani Andre, aho yavuze ko uko yamubonaga yaturikaga agaseka.
Dore bimwe mu byo yaganiriye na IGIHE
IGIHE : Ujya ukurikirana muzika y’urubyiruko rw’iki gihe ?
Aron : Yego cyane
IGIHE : Ni nk’abahe bahanzi Nyarwanda b’ubu waba uzi ?
Aron : Hafi ya bose, njye ndakurikirana.
IGIHE : Nk’abahe ?
Aron : Sha bose kabisa, nzi King James, Mani Martin, Kitoko, Knowless, Young Grace, n’abandi
IGIHE : Ni gute ubona ubutumwa butangwa mu ndirimbo za bo ?
Aron : Mbona busa n’ubutumwa bwite, hari iyo wumva ukumva umuhanzi yivugira ibye atitaye ku bumva indirimbo.
IGIHE : Si nk’I bya cyera se ? Nka Sebanani, niba atari ukutabasha kumva hari izo umuntu yumva akumva yaravugaga ubwe bwite ?
Aron : Hoya rwose ubutumwa butangwa ubu si nk’u bwa cyera. Sebanani se we ko yari umuntu usetsa, akenshi yabaga agamije gusetsa. Ariko ab’ubu ntibaba bagamije gusetsa.
IGIHE : Waba warabonanye na Sebanani ?
Aron : Yego rwose, Sebanani naramucurangiraga (kumufasha gukora indirimbo).
Nk’indirimbo “Mama munyana” ni njye wamucurangiye hafi y’ibicurangisho byose biyirimo, ndetse buriya harimo n’ijwi ryanjye mufasha kwikiriza.
IGIHE : Ni iki waba umwibukaho ?
Aron : Sha si byinshi, ariko buriya nk’uko yajyaga akunda kubikina mu ikinamico, Sebanani yari umuntu usetsa cyane. Ku buryo hari n’igihe nabonaga isura ye nkaturika ngaseka.
Nitunga aganira na IGIHE yari amaze hafi ukwezi kumwe avuye aho akorera I Toronto muri Canada, yateganyaga gusubirayo kuwa Gatatu Tariki 4 Nyakanga. Ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye nawe tuzakibagezaho muri iyi minsi, yavuze byinshi benshi mushobora kuba mutari musanzwe muzi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : LIVE Nyamagabe Roadshow
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
|
USA : Mr D yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze
17.05.2013 |
|
Ruswa ikomeje ubukana mu muziki nyarwanda
17.05.2013 |
|
Senderi International Hit yakoze indirimbo yageneye ikipe ya Rayon Sports
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |