Jackson Kalimba akomeje imishyikirano na Universal Record yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko umuhanzi Jackson Kalimba avuye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yitwaye neza, hashize hafi amezi atanu ibiganiro bigikomeje hagati ye n’inzu itunganya umuziki yitwa "Universal Record" yo muri Afurika y’Epfo; ndetse ngo izohereza mu mpera z’iki cyumweru uyihagarariye kubonana na Kalimba.
Akimara kuva muri Tusker, Universal Record yahise imuha kontaro y’umwaka no kuzamukorera album mu majwi n’amashusho.
N’ubwo imikoranire hagati yayo yananiye Alpha Rwirangira ubwo yegukanaga (...)

Nyuma y’uko umuhanzi Jackson Kalimba avuye mu irushanwa rya Tusker Project Fame yitwaye neza, hashize hafi amezi atanu ibiganiro bigikomeje hagati ye n’inzu itunganya umuziki yitwa "Universal Record" yo muri Afurika y’Epfo; ndetse ngo izohereza mu mpera z’iki cyumweru uyihagarariye kubonana na Kalimba.

Akimara kuva muri Tusker, Universal Record yahise imuha kontaro y’umwaka no kuzamukorera album mu majwi n’amashusho.

N’ubwo imikoranire hagati yayo yananiye Alpha Rwirangira ubwo yegukanaga Tusker P.F ya gatatu, Jackson Kalimba yabwiye IGIHE ko we nta mpungenge afite bitewe n’amasezerano bamaze gusinyana.

Yagize ati “Njyewe mfite icyizere, kuko kontaro twarayisinye na Universal Record yo muri Afurika y’Epfo, gusa amezi atandatu ya mbere izaba inkoresha ndi muri Afurika y’Iburasirazuba nko muri Uganda cyangwa muri Kenya, hanyuma andi atandatu nzajya njya muri Afurika y’Epfo.”

Jackson Kalimba

Gusa amahirwe menshi ni uko uyu muhanzi ashobora kuzajya akorera cyane umuziki we muri Uganda, kuko amazeyo igihe kinini Universal Record imushakira inzu yajya imukorera ubujyanama (Management) mu izina ryayo.

Jackson Kalimba avuga ko namara gusinya amasezerano n’imwe mu nzu zo muri Uganda azahita atangira gusura inzu zitunganya umuziki zo muri Afurika y’Iburasirazuba zitandukanye kugira ngo atoranye iyo azajya akoreramo.

Gukorana na Universal Record bishobora guha Jackson Kalimba amahirwe yo kuba umuhanzi ukomeye, kuko imaze kuzamukiramo abahanzi benshi bazwi muri Afurika no ku isi nka P-Square, ndetse yanakoreye umuhanzi w’icyamamare Lucky Dube.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza