Jean Paul Samputu yerekeje mu Budage nk’umuhanzi n’intumwa y’amahoro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Ku wa 13 Mutarama 2013, umuhanzi Jean Paul Samputu yuriye indege yerekeza mu Budage, aho yatumiwe na Kaminuza ya UBS nk’intumwa y’amahoro.
Nava mu Budage, Samputu azakomereza urugendo rwe mu mujyi wa Glasgow muri Scotland muri gahunda yo kwizihizwa isabukuru y’imyaka 20 y’uwo mujyi.
Muri iki gihugu, Samputu azaririmbana na Korari yaho indirimbo yahimbye yitwa “Forgivness”. Aganira na IGIHE, Samputu yavuze ko bizaba ari igitaramo gikomeye cyane kuri we.
Samputu kandi azajya muri Libiya (...)

Samputu kandi azajya muri Libiya nk’umuhanzi nyarwanda w’inzobere mu bijyanye no kwifashisha impano y’ubuhanzi mu gukiza imitima y’abantu.

Jean Paul Samputu azasangiza isi ubuhamya bw’uko yabashije kubabarira abantu bamwiciye ababyeyi.

Samputu amaze imyaka 30 mu mwuga w’ubuhanzi, aririmba mu ndimi esheshatu, injyana zirenze umunani.

Yegukanye ibihembo mpuzamahanga birimo icya Kora Awards (The African Grammy), icy’umwanditsi mwiza w’indirimbo n’ibindi. Ni umuhanzi umaze gushyira hanze Album 16.

By’umwihariko, Samputu akunze gutumirwa mu nama mpuzamahanga nk’umuhanzi washinze umuryango wo kubabarira no gusana imitima witwa ‘Mizero Foundation’.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza