Kidumu aratangaza uwo bazarushingana mu gitaramo cya East African Party

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Mutarama 2013 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Mu gihe amakuru akomeje gusakara ko umuhanzi Kidumu Kibido yenda gushinga urugo n’Umunyakenyakazi, Kidumu aremeza aya makuru akanashimangira ko abitabira igitaramo cya East African Party cyo ku Bunani 2013 bamubona.
N’ubwo Kidumu asanzwe afite abana barimo n’imfura ye yabyaye mu Rwanda, yadutangarije ko ateganya gushinga urugo kuko atakibana n’uwo bari barashakanye banabyaranye n’ubwo yirinze gutangaza amazina y’uwo bari bararushinze ndetse n’uwo bazarushinga.
Byavugwaga ko Kidumu azarushinga (...)

Byavugwaga ko Kidumu azarushinga n’Umunyakenyakazi, icyakora mu kiganiro twagiranye yirinze kugira byinshi atangaza ku bukwe bwe.

Igitaramo East African Party Kidumu avuga ko agaragarizamo uwo bazarushinga giteganyijwe ku Bunani tariki ya mbere Mutarama 2013, kikabera muri ’parking’ ya Stade Amahoro kuva saa kumi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza