King James yishimiye ko Urban Boyz basubiramo indirimbo ye “Biracyaza”

King James yishimiye ko Urban Boyz basubiramo indirimbo ye “Biracyaza”


Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 09:50' na Richard Irakoze

Umuhanzi King James, aratangaza ko ubwo abagize itsinda Urban Boyz bamusabaga gusubiramo indirimbo ye “Biracyaza” bakayita “Ibitenge” yabifashe nk’ibisanzwe akumva nta kibazo. Iyi ndirimbo Urban Boyz bayisubiyemo mu njyana n’inganzo bimwe n’iby’indirimbo Biracyaza, ariko mu magambo atandukanye.

Urban Boyz

Mu ndirimbo “Ibitenge” harimo igitero kimwe King James aririmbamo, umujyanama wa Urban Boyz Muyoboke Alex akaba yarabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo cyaturutse kuri Urban Boyz.

Mu ndirimbo “Ibitenge” Urban Boyz baririmbana na Ama G the Black na King James, bakaririmba ku muhungu wakunze umukobwa akamufasha, akirya akimara akamugeza ku mibereho myiza ariko we akamunanira yigira mu buraya anagaragariza imico mibi umugabo we.

Ama G The Black bafatanyije gusubiramo iyi ndirimbo

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko yakiriye neza iki gitekerezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo, ati “Si njye wabitekereje ariko byaranshimishije bambwiye ko bifuza kuyisubiramo”.

King James

Indirimbo “Biracyaza” ya King James iri mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2012.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO