Ese Abanyarwanda bakunda ibitaramo by’ubuntu?

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abahanzi bakomeje urugamba rwo guteza imbere umuziki nyarwanda, baterwa impungenge n’ubwitabire buke bukomeje kugaragara mu bitaramo byabo.
Nyuma y’igitaramo cyabaye tariki 14 Ukuboza 2012 cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse Sitade Amahoro yuzuye hasi no hejuru, byibukije benshi ko n’ibitaramo bikorwa mu gihe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma binjira ubuntu n’ibindi biba byajemo abanyamahanga, byitabirwa cyane.
Wakwibaza rero niba koko Abanyarwanda (...)

Mu gihe abahanzi bakomeje urugamba rwo guteza imbere umuziki nyarwanda, baterwa impungenge n’ubwitabire buke bukomeje kugaragara mu bitaramo byabo.

Nyuma y’igitaramo cyabaye tariki 14 Ukuboza 2012 cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse Sitade Amahoro yuzuye hasi no hejuru, byibukije benshi ko n’ibitaramo bikorwa mu gihe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma binjira ubuntu n’ibindi biba byajemo abanyamahanga, byitabirwa cyane.

Wakwibaza rero niba koko Abanyarwanda bakunda kwinjirira ubuntu nk’uko bikomeje kuvugwa, Hakibazwa niba koko bakunda umuziki w’iwabo cyangwa bakunda cyane abahanzi b’abanyamahanga kuruta abahanzi b’iwabo.

Mani Martin nyuma yo kubona Stade Amahoro yuzuye ku wa 14 Ukuboza, ngo byatumye yifuza kuzabibona ku gitaramo cy’umuhanzi w’umunyarwanda.

Mc Tino we asanga bishoboka ko n’umuhanzi nyarwanda ashobora kubikora, ariko bigasaba kuba imyiteguro ihagije.

JPEG - 49.5 kb
Kwinjira mu gitaramo cy’abahanzi mu gushyigikira ikigega Agaciro, kwari ukwishyura ntikitabirwa

Naho umujyanama wa King James akaba n’umwe mu bagize East African Promoters bategura Primus Guma Guma n’ibitaramo bya East African Party, bakunze kwita Landry, we yemeza muri rusange ko abantu bafite ubukene nta mafaranga ahagije bafite kandi nta gishya mu bitaramo bikorwa.

Ati “Usanga (ibitaramo) bijya gusa, amasura n’imitegurire bidahinduka ugasanga indirimbo umuhanzi yaririmbye mu gitaramo giheruka nizo yongeye no kuririmba mu gikurikiyeho, bigatuma hari abazinukwa.”

Akomeza avuga ko rimwe na rimwe abahanzi atabarenganya kuko hari igihe baba babuze abaterankunga.

Ariko kandi asaba abahanzi gukora uko bashoboye bakemeza abakunzi b’umuziki mu ndirimbo bakora, mu myitwarire no mu mitegurire y’ibitaramo bakajya babiha umwanya uhagije.

JPEG - 38.6 kb
Igitaramo cyabereye muri KIST kirimo Masamba, Samputu, Jay Polly, Miss Jojo, Aline Gahongayire n’abandi ntikitabiriwe

Tom Close ubwo twavuganaga ku kibazo cyo kutitabirwa kw’ibitaramo by’abahanzi mu mezi atanu ashize, yavuze ko muri iki gihe Abanyakigali basigaye bahugira ku mirimo cyane kuruta kujya mu bitaramo kwishimisha. Ariko ashimangira ko igihe kigeze ngo abahanzi bashake izindi nzira zo gukorera amafaranga atari ibitaramo no kumurika imizingo(album) yabo gusa.

Muyoboke Alex, umujyanama wa Urban Boys, avuga kuri iki kibazo yavuze ko biterwa n’uko baba bataramamaje bihagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza