Liza Kamikazi atangaza ko uwo ari we wese ngo ni umuhanzi utinya kubyara atari umuntu kuko kubyara ari kimwe mu bigize ubuzima bw’abantu bityo utabikora ateye ukwe.
Liza ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2008, ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben indirimbo yitwa ‘Rahira’, ariko no muri iki gihe aherutse gusohora indirimbo yise “Mwana wa” n’amashusho yayo yakoze atwite.
Liza Kamikazi yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, agaragaza uburyo yishimiye kubyara, anenga abahanzi, abamurika imideri n’abandi bantu bazwi cyane bakunze kwanga gutwita, banga kumara amezi icyenda ngo batibagirana.
Igihe : Kuki utari ucyumvikana cyane wahagaritse umuziki ?
Liza : Oya sinawuhagaritse, nta n’ubwo nteganya kuwuhagarika kuko sinumva ndamutse ntari umuhanzi w’umuririmbyi cyangwa ukina amakinamico ikindi nakora, uretse ko mfite n’abantu benshi banshyigikiye batatuma nanawuvamo n’iyo nabishaka, harimo n’umugabo wanjye dore ko ari nacyo cyaduhuje, kandi acuranga no mu ndirimbo zanjye kenshi.
Icya tumye nsa n’ubaye ahagaze mu muzikiho gato ni uko narangije gukora album yanjye ya Kabiri mu mwaka ushize ihita uhurirana na gahunda z’ubukwe mpita nshyingirwa, hanyuma maze gutwita inda yanguye nabi bituma nta kandi kazi nakora ntwite, ariko ubu nararuhutse, nagarutse, naje.
Igihe : Niba inda yarakuguye nabi, ntibyaba byemeza koko ko abahanzi bakunze gutinya gutwita baba bafite ishingiro ?
Liza : Oya ni ubwo yanguye nabi ni byiza kubyara, bajyaga bavuga ngo ukwanga aragapfa atabyaye, kubyara ni byiza kandi ni kimwe mu bigize ubuzima bw’umuntu, umuntu wanga kubyara rero sinamenya uko ateye, yaba afite ubuzima bwe bwihariye, sinumva uko wajya uririmba ubuzima bw’abantu kandi wowe utabaho ubuzima bw’abantu.
Igihe : Abakunzi bawe bakeneye kumenya igihe uzagarukira mu muziki wababwire iki ?
Liza : Ubu natangiye gutegura igitaramo cyo kumurika album yanjye ya kabiri yitwa” Back home” kizaba mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha, kandi izaba iriho indirimbo nziza nyinshi zirimo umwimerere nyafurika na nyarwanda.
Liza Kamikazi aherutse kwibaruka mu byumweru bitatu bishize umwana w’umukobwa yise ‘Isheja’.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Peace abona hari imbogamizi nyinshi zituma adatera imbere muri muzika
21.05.2013 |
|
Just Family, The Brothers, J-Kids, KGB mu marembera
20.05.2013 |
|
Talentum II : i Huye, batanu bazakomeza mu kindi cyiciro bamenyekanye
19.05.2013 |
|
Kamichi yemera uburyo Bulldogg yandika indirimbo
19.05.2013 |
|
Indirimbo "Kanda amazi" yateje umwiryane hagati ya Sam na Clement
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |