Mbere yo kuba umuyobozi muri MINISPOC yari umuraperi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Mutarama 2013 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Makuza Lauren mbere y’uko yinjira mu buyobozi ngo yari umuhanzi mu itsinda rya Salus Populi, ndetse ngo yabaye n’umuraperi ku giti cye.
Makuza Lauren aganira na IGIHE yatubwiye ko akiri muto yakundaga ubuhanzi akumva azaba n’icyamamare.
Ibi byiyumviro ngo byatumye yinjira mu itsinda rya Salus Populi rikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akihiga.
Makuza ati “Nari umuhanzi, abantu bize i Butare barabizi, nabaye muri Salus Populi (...)

Umuyobozi w’umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Makuza Lauren mbere y’uko yinjira mu buyobozi ngo yari umuhanzi mu itsinda rya Salus Populi, ndetse ngo yabaye n’umuraperi ku giti cye.

Makuza Lauren aganira na IGIHE yatubwiye ko akiri muto yakundaga ubuhanzi akumva azaba n’icyamamare.

Ibi byiyumviro ngo byatumye yinjira mu itsinda rya Salus Populi rikorera muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akihiga.

Makuza ati “Nari umuhanzi, abantu bize i Butare barabizi, nabaye muri Salus Populi igihe kinini, n’izi njyana nyinshi wumva twe twazikoze bikigoye.”

Makuza Lauren umuyobozi w'umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo wabaye umuraperi

Ubuhanzi burya ni nk’uko umuntu yakora siporo ni ibintu bitanga amahoro.”

Makuza Lauren yanatubwiye ko mu gihe yari acyumva ko yateza imbere impano ye yakoze indirimbo umunani za rapu, zirimo imwe yahimbiye umubyeyi we witabye Imana mu myaka 11 ishize.

Abajijwe niba yarahagaritse guhanga, makuza yagize ati “Ntabwo nteganya kubikomeza ariko nabwo ntabwo nabihagaritse ndabikora iyo ndi kumwe n’inshuti zanjy”. Akomeza avuga ko atazi niba azabihagarika ati “ “Ntawamenya.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza