MTN yahagurukiye kumenya ibivugwa muri Salax Awards

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’isezera ry’abahanzi batandukanye mu irushanwa rya Salax Awards 2012, MTN iritera inkunga yatangaje ko nayo iri kubikurikirana kandi itazakura inkunga yaritangagamo muri uyu mwaka.
Nk’uko tubikesha New times ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda, David Kezio Musoke, yatangaje ko MTN nk’umuterankunga ukomeye wa Salax Awards iri gukurikirana amakuru aturuka mu itangazamakuru ku itegurwa ryayo muri uyu mwaka.
MTN iragaragaza ko abayobozi bayo babishinzwe bari mu biganiro n’abategura (...)

Nyuma y’isezera ry’abahanzi batandukanye mu irushanwa rya Salax Awards 2012, MTN iritera inkunga yatangaje ko nayo iri kubikurikirana kandi itazakura inkunga yaritangagamo muri uyu mwaka.

Nk’uko tubikesha New times ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda, David Kezio Musoke, yatangaje ko MTN nk’umuterankunga ukomeye wa Salax Awards iri gukurikirana amakuru aturuka mu itangazamakuru ku itegurwa ryayo muri uyu mwaka.

MTN iragaragaza ko abayobozi bayo babishinzwe bari mu biganiro n’abategura ibihembo, Ikirezi Group.

Musoke akomeza avuga ko kandi MTN itahutiraho gufata icyemezo cyo gukura inkunga yateraga Salax Awards muri uyu mwaka, ko ahubwo bazakorana na Ikirezi Group ku buryo ibihembo bizatangwa neza.

Musoke avuga ko MTN yasabye Ikirezi Group kwirinda uburiganya mu gutanga ibihembo, anagaragaza ko MTN ikurikirana iby’iterambee rya muzika, ati “Nta gushidikanya ko muzika nyarwanda yateye imbere nubwo ibyo byose byagendanaga n’ingorane zitandukanye. MTN ntitanga amafaranga gusa ahubwo inakurikirana abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda n’ abahanzi mu kudatandukira intego yabo."

Mu cyumweru gishize abahanzi batandatu basezeye murri Salax Awards 2012 kandi bari barashyizwe ku rutondee rwabahatanira ibihembo, bahise basimbuzwa abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza