Indirimbo “Kure ni mu nda” y’umuhanzi Dashim nyuma yo kumvikana kuri Radiyo Voice of Africa, mu kiganiro Star Forum, uyu muhanzi akaba n’umuririmbyi, akomeje kwakira ubutumwa bumutera ubwoba.
Abazi uyu muhanzi Dashim, mu mwaka ushize hatangajwe ko yaguriwe imigabane n’umuterankunga ari we Rutebuka muri studio itunganya umuziki ya Unlimited. Iyi studio yari ifitwe n’uwayitunganyirizagamo umuziki ari we Lick Lick ariko aza gusiga ayiriye Dashim atabizi.
Benshi mu bumva iyi ndirimbo bavuga ko ivuga kuri Lick. Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’uko iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere kuri Voice of Africa, yatangiye kubona ubutumwa bumutera ubwoba. Ngo ubwaje bwa mbere bwagiraga buti :“Ushaka urupfu asoma impyisi, ukure iyi ndirimbo mu bihangano byawe niba ushaka amahoro” n’ubundi butandukanye…
Iyo ubajije Dashim icyo avuga ku byo abantu bakeka byihishe inyuma y’iyi ndirimbo, asubiza ko atavuga Lick Lick, ariko akavuga ko ari we yakuyeho igitekerezo cyo kuyiririmba (inspiration). Agira ati : “Ni ubuzima busanzwe n’ubwo nakuye inspiration mu byo Lick yankoreye.”
Dushimimana Jean de Dieu, uzwi nka Dashim ngo bimutera impungenge zituma ashaka kwishinganisha.
Dashim ni umuririmbyi uvuka mu ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Karongi aririmba mu Kinyarwanda. Amaze imyaka igera kuri ine aririmba. Indirimbo ze zizwi cyane ni nka ‘Gasaro ka mama’, na ‘ Mabukwe’, zose zakorewe kwa Lick Lick. Akaba ari mwishywa wa Bizimana Loti witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari uzwi mu ndirimbo isekeje “Nitwa Patoro” n’izindi nyinshi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Talentum II : i Huye, batanu bazakomeza mu kindi cyiciro bamenyekanye
19.05.2013 |
|
Kamichi yemera uburyo Bulldogg yandika indirimbo
19.05.2013 |
|
Indirimbo "Kanda amazi" yateje umwiryane hagati ya Sam na Clement
19.05.2013 |
|
Jay P yatorewe kuyobora itsinda ry’abatunganya indirimbo
19.05.2013 |
|
Impala n’abandi bahanzi ba kera barikoma abakoresha ibihangano byabo mu nyungu zabo
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |