Kwamamaza Tigo_ P2P

Rihanna na Chris Brown urukundo rwasubiranye itoto

Yanditswe kuya 26-11-2012 saa 21:19' na Richard Irakoze
     


Iby’urukundo rwa Rihanna na Chris Brown birarushaho kugaragaza ko bongeye gusubirana ndetse ko batacyitaye ku bavuga ku by’urukundo rwabo rwigeze kuzamo agatotsi.
Rihanna yashyize hanze ifoto ya Chris Brown amuryamiye ku buriri; yambaye ipantalo gusa ku wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2012.
Rihanna yaje kongera gushyira hanze ifoto ye nawe yambaye ubusa hejuru asa n’uri kwambara ishati.
Rihanna yanagaragaje kandi andi mafoto y’uko bagiranye ibihe byiza mu Bubiligi cyane cyane mu (...)

Iby’urukundo rwa Rihanna na Chris Brown birarushaho kugaragaza ko bongeye gusubirana ndetse ko batacyitaye ku bavuga ku by’urukundo rwabo rwigeze kuzamo agatotsi.

Rihanna yashyize hanze ifoto ya Chris Brown amuryamiye ku buriri; yambaye ipantalo gusa ku wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2012.

chris Brown ku buriri na Rihannaryamiye

Rihanna yaje kongera gushyira hanze ifoto ye nawe yambaye ubusa hejuru asa n’uri kwambara ishati.

Rihanna yanagaragaje kandi andi mafoto y’uko bagiranye ibihe byiza mu Bubiligi cyane cyane mu tubyiniro n’amahoteri by’aho mu bitaramo arimo byitwa 777 (ibitaramo birindwi mu minsi irindwi mubihugu birindwi).

Chris_Brown­_ari_kumwe na Rihann­na mu_kabyiniro

N’ubwo urukundo rwabo rurushaho gusubirana itoto, bamwe ntibabyumva neza, hari amwe mu makuru yavugaga ko Chris hari igitaramo yagombaga gukorera muri Amerika y’Amajyepfo i Guyana ku wa 26 Ukuboza, ariko kikaba cyarahagaritswe biturutse ku kuba Chris Brown yarahohoteye Rihanna mu 2009.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved