Abahanzi bazwiho ubuhanga bwo kuririmba mu mujyi wa Gisenyi binubira imikorere ya bamwe mu banyamakuru ndetse na ba rwiyemezamirimo bashinzwe guteza imbere muzika mu Rwanda (promoters).
Kimwe mu bibazo abahanzi bakorera mu Karere ka Rubavu bavuga ngo ni ukubona indirimbo zabo zikundwa mu bihugu by’amahanga nka Tanzaniya, Congo Kinshasa ndetse zikanakinwa ku ma radiyo menshi yumvikanira i Kigali ariko byagera mu marushanwa ndetse n’ibitaramo ntibatumirwe.
Ibyo basanga bigomba gusobanuka bityo ababashinzwe bakajya bagera hose ngo abafite impano bakagaragara nta mususu.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere ka Rubavu, Habanabakize Selemani uzwi ku kabyiniriro « Segol », yatangiye anenga imikorere ya bamwe mu banyamakuru n’abapromoters bitwaza amahirwe babonye mu gucinyiza abahanzi bazi icyo gukora bakoresheje ikimenyane, icyenewabo, ruswa n’ibindi bisa na byo.
Yakomeje agira ati : « Tugize abanyamakuru bateza imbere muzika batagendeye ku marangamutima numva byoroshye ko amahirwe yagera ku bahanzi b’abanyarwanda bari mu Ntara zose zigize igihugu bitagarukiye mu murwa wa Kigali gusa. »
N’ubwo abaririmbyi b’i Rubavu bacyugarijwe n’ikibazo cyo kutamenyekana mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda bakunzwe, bishimira ubwitabire abafana babo badahwema kubagaragariza iyo bateguye ibitaramo n’ubwo akenshi bitaborehera ku bw’inkunga idahagije no kubura ubushobozi bw’amafaranga.
Ku musozo w’ikiganiro twagiranye na Segol agira ati : « Nemera ko njye na bagenzi banjye nka Basoul, Tildo, Mishiki ndetse n’abagize itsinda Gisenyi Smart Friend (GSM) twongeye gutangiza ubuhanzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzakomeza gukora kugeza ubwo ikirere cya muzika muri Rubavu no mu Rwanda kizayobokwa n’abashoramari kugira ngo umuhanzi azagire agaciro kamukwiriye ».
Kuba kugeza magingo aya mu Karere ka Rubavu humvikana amaradiyo nyarwanda abiri gusa ngo ni imwe mu mbogamizi zituma iterambere ry’umuririmbyi uhakorera ahura nazo mu mirimo ye ya buri munsi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
PGGSS III : Reba mu mafoto uko Nyamagabe Roadshow yagenze
18.05.2013 |
|
Eric Mucyo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly mu mudiho w’Ikinyemera
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
|
USA : Mr D yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze
17.05.2013 |
|
Ruswa ikomeje ubukana mu muziki nyarwanda
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |