Salax Awards 2012: Gutangira gutora biratangira none

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Abategura Salax Awards, Ikirezi Group Ltd, baratangaza ko abantu bose batangira gutora abahatanira ibihembo bya salax Awards 2012 uyu munsi ku itariki ya 24 Mutarama 2013 saa sita z’amanywa.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, ushaka
guha amahirwe umuhanzi yakunze ibikorwa bye muri 2012, yamutora yohereza ubutumwa bugufi (SMS), yandika ijambo:Salax, agakurikizaho Icyiciro-Izina ry’umuhanzi_Ukohereza kuri 73 33.
Nyuma y’isezera rya bamwe mu bahanzi muri Salax Awards, (...)

Abategura Salax Awards, Ikirezi Group Ltd, baratangaza ko abantu bose batangira gutora abahatanira ibihembo bya salax Awards 2012 uyu munsi ku itariki ya 24 Mutarama 2013 saa sita z’amanywa.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, ushaka
guha amahirwe umuhanzi yakunze ibikorwa bye muri 2012, yamutora yohereza ubutumwa bugufi (SMS), yandika ijambo:Salax, agakurikizaho Icyiciro-Izina ry’umuhanzi_Ukohereza kuri 73 33.

Nyuma y’isezera rya bamwe mu bahanzi muri Salax Awards, abategura Salax Awards, banatangaje impinduka mu rutonde rwabahatanira ibihembo.

• Icyiciro cya Best RNB, Tom Close yasimbujwe G-Bruce

• Icyiciro cya Best Video, Komeza utsinde ya Tom Close yasimbujwe Nzaba mpari ya Knowles

• Icyiciro cya Best Group, Dream Boys yasimbujwe B-Gun

• Icyiciro cya Best Album, Uzambarize Mama ya Dream Boys yasimbujwe Intero y’amahoro ya Mani-Martinz

• Icyiciro cya Best Diaspora, Alpha Rwirangira yasimbujwe OGI The General utuye muri Belgique

• Icyiciro cya Best Hip Hop Artist, Jay Polly yasimbujwe Paccy

• Icyciro cya Best Afro Beat Artist, Uncle Austin yasimbujwe Elion Victory

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza