Mu kwezi k’Ukuboza 2012 no muri Mutarama 2013, umuhanzi Jean Paul Samputu azaba ari mu Bubiligi na Scotland (mu Bwongereza) mu biganiro n’inama bitandukanye.
Mu butumwa yohererejwe kuri Email, bigaragara ko yatumiwe mu Bubiligi ku matariki ya 15, 16, 17 na 18 Mutarama 2012, atumiwe na ‘EBS University for Economics and Law Department for Strategy, Organization and Leadership’.
Muri ubu butumire hagaragaraho n’amafoto y’abandi bahanzi bazaba bari kumwe na we nka Christina Veldhoen, Jack Sim, Steven Wilkinson.
Gahunda zo muri Scotland yazitumiwemo nk’umuhanzi w’umushyitsi w’imena.
Aganira na IGIHE, Samputu yavuze ko yanatumiwe mu gihugu cy’u Bwongereza aho azaririmbana na Korali yaho indirimbo yahimbye yitwa “You Are Beautiful”.
Samputu uri kunga imiryango y’abahoze bagize Orchestre Impala ya kera n’abahanzi bongeye kubyutsa Orchestre Impala Nshya ngo bumvikane ku byo batumvikanyeho mu isubiraho ry’iyi Orchestre, avuga ko muri ibi bihugu atumirwamo abigisha ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bafatiye ku rugero rw’u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mama w’umuraperi ’Benzo’ yitabye Imana azize indwara
19.05.2013 |
|
PGGSS III : Senderi yaciye agahigo i Nyamagabe
19.05.2013 |
|
PGGSS III : Reba mu mafoto uko Nyamagabe Roadshow yagenze
18.05.2013 |
|
Eric Mucyo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly mu mudiho w’Ikinyemera
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |