Kwamamaza

The Ben yagaragaje amarangamutima ku ndirimbo y’umuhanzikazi Jody Phibi

Yanditswe kuya 3-02-2013 saa 16:34' na Richard Irakoze

Indirimbo iheruka gusohoka y’umuhanzi kazi Jody Phibi yitwa “Ndacyashidikanya”, The Ben uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo yarayikunze arabigaragaza.
Uwatunganyije iyo ndirimbo, Producer Chris Chettah, yabwiye IGIHE ko akimara gushyira hanze ‘Ndacyashidikanya” http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/jody/indirimbo-972/ndacyashidikanya.html, yarakunzwe iracurangwa cyane, by’umwihariko n’umuhanzi The Ben ngo yahamagaye amubwira ko yayikunze.
Chris Chettah akomeza avuga ko (...)

Chris Chettah akomeza avuga ko guhamagarwa na The Ben amubwira iby’iyi ndirimbo ari byamushimishije cyane mu kazi ke ko gutunganya indirimbo, ati “Kimwe mu byanshimishije ni ukuba narakoze indirimbo yitwa "Ndacyashidikanya" ya Jody umuhanzi The Ben akampamagara ambwira ko nakoze indirimbo nziza. Yarambwiye ati “Nice Work- ( wakoze akazi neza ! )” numva ndishimye.”

Jody aganira na IGIHE yavuze ko atari azi ko The Ben yakunze iyi ndirimbo ye, ariko ko bimushimishije kumva ko abantu batandukanye, barimo na The Ben, bamugaragariza ko bakunda ibihangano bye.

The Ben twagerageje kuvugana nawe ntiyagira icyo abidutangarizaho, ariko avuga ko abahanzi nyarwanda bari mu mahanga (diaspora) bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda utunganyirizwa mu Rwanda.

Umuhanzikazi Jody Phibi na The Ben

Ushaka kumva iyi ndirimbmo Ndacyashidikanya kanda hano http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/jody/indirimbo-972/ndacyashidikanya.html

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 12 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved