U Bubiligi : Makanyaga yakumbuje Karahanyuze abato n’abakuru


Yanditswe kuya 16-07-2012 - Saa 16:21' na Karirima A. Ngarambe

Mu rwego rwo kwizihiza isakubukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge n’imyaka cumi n’umunani (18) rwibohoye, tariki 14 Nyakanga 2012 mu Bubiligi hakozwe igitaramo cyari kitabiriwe na Makanyaga Abdoul Umuhanzi umenyerewe mu jyana za cyera zo mu Rwanda benshi bazi ku izina rya Karahanyuze, Makanyaga akaba yarasusurukije abari bahari, ndetse anabakumbuza Karahanyuze.

Mu kiganiro IGIHE twagiranye n’umuhanzi Makanyaga wari waturutse mu Rwanda aje kwizihiza no gufatanya n’Abanyarwanda uwo munsi, yagize ati :”Ntako bisa kubona Abanyarwanda bangana batya baturutse imihanda yose bahura bagasabana, ariko cyane cyane bahuriye ku njyana ya muzika yabo bakunda ya kera.

Makanyaga aganira n’umunyamakuru wa IGIHE yagize ati :”Ndagirango nkutangarize wowe nk’umunyamakuru ko ubuhanzi ari inzira ikomeye y’amahoro, kuko iyo Abanyarwanda bahuye bakaganira bakabyina bakishimana, bituma ubutaha batarebana nk’abanyamahanga, ati :” Ni aho ubuhanzi bwigisha amahoro mu bantu bikaba binshiminsha ku giti cyanjye gukora uyu mwuga”.

Tubajije Karara Chantal umuyobozi Wungirije ushizwe uburinganire Muri DRB-Rugari iri nayo yateguye uyu munsi ifatanyije na Team Production, yagize ati : “Twashimishijwe no kubona urubyiruko n’abakuru bishimira indirimbo za karahanyuze bagasangira umunezero biciye muri iyo nganzo kandi bibuka abayibasigiye ari abariho n’abatakiriho bafashijwe na Makanyaga, bakabyina bya Kinyarwanda”.

Mu bashyitsi bakuru hari Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi n’abamwungirije, Masozera kandi yagize nicyo avuga kuri uwo munsi mu ijambo yagejeje k’ubawitabiriye, yibukije ko ngingo ebyiri z’ingenzi arizo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge no kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 yo kwibohora, aboneraho no kwifuriza Abanyarwanda bujuje iyo myaka uyu mwaka nabo kugira isabukuru nziza.

Ambasaderi Masozera yakomeje ku ngingo ya kabiri agira ati :” Guhera muri iyi myaka 18 ishize, politiki y’Imiyoborere myiza iriho ubu mu Rwanda biragaragara ko imaze kubiba imbuto nziza mu Banyarwanda z’ubumwe n’ubwiyunge, kwiha agaciro no gukunda igihugu, kandi izo mbuto nziza zimaze gushinga imizi, zarashibutse ubu zirimo zirakura neza.

Yagaragaje ukuntu mu Rwanda hari imihindukire ishimishije haba mu myumvire y’abaturage, imyifatire n’imikorere yabo, bitanga icyizera ko u Rwanda ruriho rugera ku bwigenge bwisanzuye bitandukanye nk’uko byahozeho mbere ya 1994. Yakomeje gusaba Abanyarwanda baba mu Bubiligi hamwe n’inshuti z’u Rwanda kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, bagafasha Abaturage bo mu Bubiligi gusobanukirwa ko u Rwanda rwo muri iki gihe rwahindutse cyane rutakimeze nk’urwo bari bazi mbere ya 1994, kuko abenshi muri bo bakibyitiranya.

Kuri uwo mugoroba kandi habaye no kwerekana Nyampinga “ Miss Supranational 2012 “ uzahagararira u Rwanda muri Pologne. Habaye ho n’umuhango wo guturitsa intambi bita mu gifaransa « feux d’artifice » zerekana umunezero usesekara inyuma n’abaturanyi bikabageraho.

Karara yaboneyeho no gushimira abo bafatanyije gutegura icyo gitaramo ashimira n’Ubuyobozi bwa Komine ya Boitsfort byakorewe mo.

Muri iki gitaramo bise « Rwanda Rugari day » cyateguwe n’amashyirahamwe yitwa Team Production na DRB-Rugari bafatanyije n’Abategarugori bishyize hamwe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi.

IBITEKEREZO
Ntakiza nka karahanyuze, uziko kuwagatandatu nirirwa ncuranga ahonsanze karahanyuze hose nkura kuri radio imwe njya kuyindi kuberako zinyubaka cyane. nukuri nunze muryuriya wavuze ngo usanga abaririmbyi bubu baririmba palapala koko buriya palilimbiki ? mureke dushyigikire abo bakurambere ibihangano byabo ntibizigere bita agaciro narimwe.Jane
Musubize23.07.2012 saa 09:25
JANE
Karahanyuze forever !!! Ariko se basomyi mbibarize kuki Abubu batigira ku bakurambere nka Makanyaga ? Icyifuzo : Ndasaba za Campanies z'itumanaho rigendanwa nka tigo, MTN, airtel n'abandi kujya badushyirira caller tuner za karahanyuze muri Mobile zacu kuko nazo turazikunda !!! Why not inanga za ba Rujindiri, Amasimbi n'amakombe, etc Magorwa
Musubize18.07.2012 saa 06:12
magorwa
MAKANYAGA n'umuntu tugomba guha icyubahiro mu rwego rwa SENTORE Nabandi kuko ashobora kuduhesha imidari myinshi cyane mu rwego mpuzamahanga...ba gahou nta byinshi baturenze...RESPECT
Musubize17.07.2012 saa 05:51
JIPE
Ariko ntimuremera ko abanyarwanda ari ubwoko bwiza kurusha ubundi ku isi ? muracyahakana ko karahanyuze ari umuzika w'ibihe byose mu Rwanda ? Genda Rwand awatatswe na Rurema.
Musubize17.07.2012 saa 04:23
######
DORE UMUHANZI UREKE BYABINDI BYIRIRWA BIJWIGIRA NGO NI MUZIKA ARAFATA GITARI AKARIRIMBA NAYO IKAMWIKIRIZA. ikindi mutabonye nuko bariya bacuranzi bari inyuma bari gucuranga basoma NOTES musicale !!!!!biriya n'ubuhanga utasangana abantu bose NAMWE NGO MUFITE ABANYAMUZIKI !!! NDABASETSEEEEEEE !!!!!!
Musubize17.07.2012 saa 03:53
NDARAMA Jean Claude
indirimbo ni karahanyuze ureke ba bandi birirwa bavuga ngo : Palapala, palapala, palapala !!!! ngo : aramubona akazura umugara !!!n'ibindi bisa nabyo....
17.07.2012 saa 12:10
rukara
birashimishije kandi makanyaga nawe yavuze neza ngo indrimbo cyangwa ubuhanzi bishobora kubanisha neza abantu !!!!that is true !!
Musubize17.07.2012 saa 01:59
kanyarukiga
Turagira ngo muzatubarize umuhanzi MAKONIKOSHWA ngo ko ntandirimbo nshya atugezaho yaraturyamishije rwose peeeeee !!!!! azihangane ahimbe uturirimbo nkutwo yahanze mbere nka NKUNDA KURAGIRA,AGASEKO n'izindi.Hari radio yavuze ngo ko Makonikoshwa yavuze ko atazapfukamira abanyamakuru bavuze ngo ntibazakina indirimbo ze kuri Radio none nagiraga ngo mubwire ko abakunze be tumuri inyuma yongere ashake indirimbo nshya kandi Nzi ko IGIHE nkuko muhora mudufasha muri byinshi MUZADUTUMMIKIRA VUBA AHA God bless u.
Musubize16.07.2012 saa 14:07
Kalisimbi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!