Nyuma r’urupfu rw’umuhanzi Hirwa Henry wo muri KGB, umuhanzikazi uzwi ku izina rya Zouzou Zoulaika umwana atwite yahisemo ko azitwa Hirwa Henry.
Hirwa yapfuye ku itariki 1 Ukuboza 2012, Zouzou atwite inda y’ukwezi n’igice, afata umwanzuro wo kuzita umwana we Hirwa Henry kubera ubucuti budasanzwe yari afitanye na nyakwigendera. Ariko n’iyo adapfa yari yarabwiye Hirwa ko azita amazina ye umwana we azabyara.
Zouzou avugana na IGIHE yagize ati “Umugabo ni usohoza ibyo yemeye mbonye yitabye Imana kandi ntwite nahise niyemeza kumwita Hirwa Henry.”
Akomeza avuga ko yari inshuti cyane na Hirwa Henry, ku bw’amahirwe n’umugabo we abizi.
Se w’umwana uzitwa Hirwa, nawe nubwo adashaka kugaragara mu itangazamakuru, yemereye IGIHE ko umwana azitwa Hirwa Henry.
Zouzou avuga ko yifuza kuzabona umwana we akura afatira ku mibereho ya Hirwa, ati “Imico yose ya Henry nifuza ko na Henry wanjye yazayigira.”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mu MafotoPGGSS III : Reba uko Nyamagabe Roadshow yaagenze
18.05.2013 |
|
Eric Mucyo yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly mu mudiho w’Ikinyemera
18.05.2013 |
|
Icyo Knowless yiteguye gukumbuza Abanyarwanda baba hanze
18.05.2013 |
|
USA : Mr D yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ze
17.05.2013 |
|
Ruswa ikomeje ubukana mu muziki nyarwanda
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |