Ganza agiye gukorera Video umuraperi w’icyamamare w’Umunyanijeriya

Yanditswe na Dean Irak
Kuya 2 Ugushyingo 2012 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda utunganya amashusho uzwi ku izina rya Ganza Didier, wamenyekanye mu Rwanda nk’umubyinnyi n’umunyamakuru kuri CFM, ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kuyobora ifatwa n’itunganywa ry’amashusho y’indirimbo y’umuraperi wa Nigeria witwa M.I, w’imyaka 25, wamenyekaniye cyane cyane ku ndirimbo yise ‘Crowd Mentality’.
Uyu Ganza, niwe uheruka gutunganya amashusho y’indirimbo “African swagger” ya Alpha Rwirangira (watsindiye irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3 na Tusker Project (...)

Umunyarwanda utunganya amashusho uzwi ku izina rya Ganza Didier, wamenyekanye mu Rwanda nk’umubyinnyi n’umunyamakuru kuri CFM, ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye kuyobora ifatwa n’itunganywa ry’amashusho y’indirimbo y’umuraperi wa Nigeria witwa M.I, w’imyaka 25, wamenyekaniye cyane cyane ku ndirimbo yise ‘Crowd Mentality’.

Uyu Ganza, niwe uheruka gutunganya amashusho y’indirimbo “African swagger” ya Alpha Rwirangira (watsindiye irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3 na Tusker Project Fame All Stars 2011) na Rah P.

Iyo ndirimbo Ganza azayobora mu mashusho yitwa "Export", yayiririmbanye n’umuraperi witwa Young6ix. Iri kuri Album ya gatatu M.I yise "Illegal Music 2".

Uyu muraperi M.I ugiye gukorana na Ganza, azwi cyane kubera igihembo mpuzamahanga cya MTV Africa Music Awards yegunye mu 2009. Ikindi cyerekanye ko ari umuhanga ni ukuba yaraje ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya BET 2010 Awards ku mwanya wa Best International Act Category.

Aganira na The New Times, Ganza yavuze ko yatangiye kwiga ibyo gutunganya amashusho, kandi ko yishimira intambwe agenda atera.

Yagize ati “Maze igihe niga amasomo yo gutunuganya amashusho y’indirimbo kandi ubu narayarangije. Ndatekereza ko ndi kubikora neza kuko natangiye kubigaragariza abahanzi bakomeye bakifuza ko twakorana.”

Ganza yavukiye mu Rwanda arahakurira, ajya muri USA kwiga ibijyanye no gutunganya amashusho no gufotora.

Uretse gukorana na Alpha Rwirangira n’uyu muraperi M.I uzwi cyane wo muri Nigeria, Ganza ari gukorana n’umuraperi ukizamuka w’Umunyamerika witwa Hoodwink.

Ubu nawe yashinze inzu ye itunganya amashusho ikanakora imirimo ishamikiye ku bijyanye n’ubuhanzi yitwa Africa Entertainment, iba muri USA no hirya no hino ku isi.

Reba amashusho y’indirimbo "African Swagga" ya Alpha na Rah P yatunganyijwe na Ganza:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza