Mu mashusho y’indirimo ya Ridermana yitwa “Horo”, MC Kate Gustave hari aho yagaragaye mu kanwa ke hasohoka umwotsi, biteza impaka abamuzi bibaza ukuntu yaba anywa itabi kandi ari umuyisilamu.
Byongeye kandi usibye uwo mwotsi, aho MC Kate agaragara ku munota umwe n’amasegonda 50 (1:50) y’indirimbo “Horo”, anicaye imbere y’amacupa menshi y’inzoga.
Nyuma y’izo mpaka MC Kate yatangarije IGIHE ko ibigaragara mu mashusho atari ukuri, ahubwo byongeyewemo mu mashusho kugira ngo indirimbo irusheho kuryohera abayireba.
MC Kate ati “Murakoze kumpa umwanya ngo nsobanurire abantu, iriya myotsi si iy’itabi, hari imyotsi iba mu nzu z’utubyiniro isohorwa n’imashini (smoke machine), sinywa itabi.”
Umuyisilamukazi Murorunkwere Saidath waganiriye na IGIHE, yatubwiye ko ibigaragara mu mashusho MC Kate asa n’unywa itabi n’inzoga, bibaye ari ukuri, ku muyisilamu cyaba ari icyaha kiremereye, kuko muri Korowani bibujijwe.
Ati “Muri SURAT NISAI AYAT 41 Imana iti: Yemwe abemeye Imana ntimuzegere iswala "Isengesho" mwanyweye ibisindisha, ....”
Ntitwabashije kuvugana na Riderman nyir’indirimbo, ariko kanda hano urebe iyi ndirimbo, nugera ku munota wa mbere n’amasegonda 50 uhagarike wirebere ibyateje impaka.
http://www.youtube.com/watch?v=Dr_7bhl6Gsk
TANGA IGITEKEREZO