Abakinnyi ba filime muri Amerika bamaganye itegeko rishya ribuza abagore gukuramo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Itegeko rishya ryo gukuramo inda ryatowe muri Leta Georgia muri Amerika, ryateje impagarara ndetse abakinnyi n’abatunganya filime muri Hollywood bafata umwanzuro wo gukora imyigaragambyo.

Iri tegeko ryatowe rivuga ko nta mugore wemerewe gukuramo inda yarengeje ibyumweru bitandatu, mu gihe abatemeranya naryo bavuga ko muri ibyo byumweru umugore aba ataranamenya ko atwite, kuko atangira kubona ibimenyetso nibura amaze ibyumweru icyenda asamye.

Iyi myigaragambyo yatangijwe na Alyssa Milano umenyerewe mu ruganda rwa sinema rwa HollyWood, wanditse kuri Twitter asaba kumushyigikira mu cyo yise #SexStrike, akangurira abagore kureka gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe iri tegeko ritarakosorwa.

Ati “Uburenganzira bwacu ku bijyanye no kubyara turimo kubwamburwa. Kugeza igihe abagore tuzaherwa uburenganzira n’amategeko bwo gukoresha umubiri wacu, ntabwo dukwiye kwishyira mu bihe byo gutwita.”

Yasabye abandi kumushyigikira ngo bahagarike imibonano mpuzabitsina kugeza igihe bazahabwa uburenganzira busesuye ku mubiri wabo.

Abakinnyi batandukanye bazwi muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenga 50 barimo Milano, Amy Schumer, Christina Applegate, Alec Baldwin, Sean Penn nabo bashyigikiye iki gikorwa bavuga ko iri tegeko rikwiye guhindurwa mu maguru mashya.

Ibi byamamare mu itangazo byashyize hanze byavuze ko iri tegeko atari iryo kwihanganirwa, riti “Dushaka kuguma muri Georgia ariko ntabwo tuzihanganira guceceka kandi tuzakora buri kimwe mu bushobozi bwacu kizatuma uruganda rwacu rugeza umugore ahantu yumva atekanye mu gihe ibi bizaba bihindutse itegeko.”

Georgia ni Leta yungukira cyane mu bikorwa bya filimi no gutunganya ibiganiro bya televiziyo, kuko byayinjirije miliyari $2.7 mu 2018. Ni naho hafatiwe filime zikomeye nka Black Panther na The Hunger Games kimwe n’ibindi biganiro byahafatiwe nka Stranger Things na The Walking Dead.

Iri tegeko ryabanje kwemezwa muri Leta ya Mississippi ariko rikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga uyu mwaka naho muri Ohio ryaratowe mu 2016 rikumirwa n’umuyobozi waho na muri Kentucky ryamaganirwa kure.

Alyssa Milano ari ku isonga mu bahanganye no kurwanya itegeko ribuza abagore gukuramo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza