Agahinda ka Ahmed waretse gushora amamiliyoni muri filime akajya kuzikina ahembwa 5000Frw

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Werurwe 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umunyabanga mukuru w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda Harerimana Ahmed yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu buzima, agaragaraza uko abo yise ‘ba rushimusi’ biganye filime ze bikamuteza igihombo gikomeye.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro porogaramu ya mudasobwa (software) yakozwe na Kigali Film Distributors Union Ltd, igamije gufasha abakora filime gucuruza ibihangano byabo.

Yatangiye gukoreshwa mu cyumweru gishize n’abacuruza ibihangano mu bice bitandukanye by’igihugu, bakazajya bayifashisha bacuruza filime z’abanyarwanda, ikerekana amafaranga yinjijwe bakayabagana bakurikije uko babyumvikanye.

Umunyabanga mukuru w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda, Harerimana Ahmed yavuze ko iyi porogaramu izakemura ikibazo cy’abo yise ‘ba rushimusi’ biganaga ibihangano byabo bakabyungukiramo nyamara bo bicwa n’inzara.

Nk’umuntu umaze igihe kinini muri sinema yitanze urugero, agaragaza uko yagizweho ingaruka n’ukwigana ibihangano.

Ati “Dufite abantu bamaze imyaka irenge 10 barwana, bubatse uru ruganda rurabavuna uyu munsi bakuba inkweto. Nanjye ndimo ndacyakuba inkweto.”

Uyu mugabo avuga ko ubu abitse filime enye iwe mu kabati, nyuma y’aho yakoze filime za mbere zikiganwa mu buryo bukabije bikamuteza igihombo, ibintu byatumye ajya gukinira amafaranga ibihumbi bitanu nyamara yari umushoramari.

Ati “Njyewe ubu mbitse filime enye zitari zajya ahagaragara nyuma y’aho nasohoreye filime ya mbere, iya kabiri nayikwirakwiza mu ntara nyuma y’isaha imwe nkabona amakopi aruta ayo natanze inshuro 20, nahise nzishyira mu kabati niyemeza kujya njya gukinira bitanu kugira ngo menyekane, ntakeneye no gukina ahubwo ngira ngo aho nzanyura namamaza ibyatuma abantu babaho nzasange banzi.”

Muri filime zose Harerimana Ahmed yakoze nta n’imwe yamutwaye munsi y’amafaranga miliyoni eshanu. Kuri ubu akina muri filime y’uruhererekane ya City Maid.

Yavuze ko abakinnyi ba filime b’abanyarwanda bafite amahirwe akomeye yifuzwa n’abo mu bindi bihugu. Abishingira ku buranga bw’abanyarwandakazi, n’imiterere y’u Rwanda utapfa gusanga ahandi. Ibi ngo yabibonye ubwo yitabiraga iserukiramuco rya FESPACO riheruka kubera muri Burkina Faso.

Yasabye abakinnyi ba filime kureka amashyari n’inzangano byaritse muri bamwe, ahubwo bagashyigikira icyiza cyose kigamije kubateza imbere.

Harerimana Ahmed avuga ko abitse filime zirimo miliyoni ariko yatinye ko ziganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza