Aimé Uwimana mu bazasusurutsa ibirori by’isabukuru y’iserukiramuco rya filime za gikirisitu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

I Kigali hagiye kubera ibirori by’isabukuru y’iserukiramuco rya filime za gikirisitu rimaze imyaka itanu ritegurwa mu ntego yo kumenyekanisha izakozwe n’Abanyarwanda no kwigira ku banyamahanga baryitabira.

Ni igikorwa kizitabirwa n’abantu batandukanye basanzwe bakurikirana iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival rinyuzwamo ibihangano by’abahanzi n’abakora sinema mu Rwanda no hanze yarwo nk’uko byagiye bigenda mu myaka ishize.

Umuyobozi wa Trueway Entertainment itegura Rwanda Christian Film Festival, Mwungura Chris, yatangarije IGIHE ko nyuma y’ibyo bikorwa byiswe Movie Night Church bamazemo iminsi, ubu noneho hari gutegurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu iserukiramuco rya filime za gikirisitu rimaze riba.

Yagize ati "Uyu mwaka nta serukiramuco rihari nk’uko bisanzwe, ahubwo turizihiza imyaka itanu Christian Film Festival ibayeho ndetse no kuba u Rwanda rumaze kugira uruganda rwa filime za gikirisitu rurushaho kwaguka umunsi ku wundi ari na ko bigirira akamaro abakora izo filime ndetse n’Abanyarwanda bazikurikira muri rusange."

Yavuze ko iki gikorwa kizanasusurutswa n’abahanzi batandukanye bakomeye mu kubwiriza ubutumwa bwiza, by’umwihariko igikorwa kikaba giteguye nk’ubusabane ku bazitabira bazaboneraho n’umwanya wo kuganira ku cyakorwa ngo filime za gikirisitu zirusheho kumenyekana.

Yagize ati "Muri uyu mwaka twibanze mu gukora ’Movie Night’ aho twerekana filime zo ku mugoroba mu ruhame hakabaho n’umwanya w’ibiganiro ku bitabiriye bavuga ku byerekanwe. Ni ibintu abantu bakunze cyane, aho twabikoreye hatandukanye ndetse no mu nsengero twabashije kugeramo twasanze bikenewe cyane."

Aimé Uwimana uzasusurutsa ibi birori asanzwe ari umwe mu baramyi bazwi cyane mu Rwanda, yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo "Nabayeho", "Urakwiriye" na "Ntundekure". Azafatanya n’abaramyi bakomeye barimo Rene Patrick, Maya, Papy Clever, Lauren, Nelly ndetse n’itsinda rya Shekinah Drama Team.

Yongeyeho ko nubwo hagiye kwizihizwa isabukuru y’imyaka itanu hategurwa Rwanda Christian Film Festival, uyu mwaka iryo serukiramuco ritazaba kuko mu mpera z’uyu mwaka ahubwo rikazakomeza mu mwaka utaha aho rizajya riba mu bihe by’impeshyi kuko mbere byagoranaga kubonera ku gihe abatunganya filime baturuka mu bindi bihugu bitewe na gahunda nyinshi baba bafite muri icyo gihe.

Ibirori by’isabukuru y’iri serukiramuco rya filime za gikirisitu mu Rwanda, bitegerejwe ku itariki 26 Ugushyingo 2017, bizabera muri Century Cinema ahasanzwe herekanirwa filime mu nyubako ya Kigali City Tower guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abo muri Shekinah Drama Team na bo bazaba babukereye
Aimé Uwimana yatumiwe mu birori by'isabukuru y'iserukiramuco rya filime za gikirisitu
Aimé Uwimana yatumiwe mu birori by'isabukuru y'iserukiramuco rya filime za gikirisitu
Papy Clever uri mu bazafatanya na Aimé Uwimana mu gususurutsa abazitabira ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza