Angel Uwamahoro agiye kugaragara mu mukino waturutse ku gitabo cya Ilibagiza Immaculée

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angel Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina ikinamico, yatoranyijwe nk’umukinnyi w’imena mu mukino ushingiye ku gitabo cya Ilibagiza Immaculée yise ‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust’.

Iki gitabo cyanditswe mu 2006 kivuga ku buzima bwa Ilibagiza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avugamo uburyo yarokotse Jenoside akihisha mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari umuhutu bari baturanye , agaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi 91 yamaze muri ubu bwiherero.

Yabanaga n’abagore barindwi bagenzi be. Ntibagiraga icyo banywa n’icyo barya. Amanywa n’ijoro yabaga ari kuvuga ishapure asaba Imana ngo imurinde gucumuzwa n’amage yari arimo.

Avuye muri ubwo bwihisho yasanze abo mu muryango we bose barabishwe keretse musaza we umwe wigaga mu mahanga. Ilibagiza yaje guhura amaso ku yandi n’uwishe nyina n’abavandimwe be aramubabarira.

Iki gitabo cyashyizwe mu ndimi 17 hagurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni ebyiri.

Mu 2007 umunyamerikazi Leslie Lewis Sword afatanyije na Edward Vilga yagikozeho umukino yise ‘Miracle In Rwanda’ umaze kwerekanwa ahantu henshi ku Isi.

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25, uyu mukino uzerekanwa i New York kuva tariki 4 kugera tariki 21 Mata 2019.

Leslie Lewis Sword yahisemo ko umunyarwandakazi Angel Uwamaho ari we uzakina umwanya wibanze ubundi wari usanzwe ukinwa nawe ubwe.

Mu Kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko yahisemo gukinisha Angel Uwamahoro kuko ari umukinnyi w’umuhanga.

Ati “Angel ni umukinnyi mwiza cyane, byaroroshye kugira ngo afate uyu mwanya. Angel hari ikintu kinini yazanye kuri uyu mukino, nifuzaga ko buri wese uri mu Rwanda amubona akina. Inkuru ubwayo ifite akamaro gakomeye. Ubushobozi bwa Ilibagiza bwo gukoresha ukwemera akirengagiza umubabaro ubwo yari mu bwihisho bitanga icyizere ku Isi.”

George Drance uyobora uyu mukino ni we wagiriye icyizere Angel kuko yari asanzwe amuzi dore ko yanamwigishije muri Kaminuza ya Fordham.

Uwamahoro Angel we yavuze ko guhabwa amahirwe yo gukina ‘Miracle In Rwanda’ byamushimishije cyane kuko yari asanzwe inkuru ushingiyeho yarayikunze.

Ati “Narishimye cyane, niwo mukino wa mbere ngiye gukina njye nyine kandi nari nsanzwe nzi neza inkuru ya Ilibagiza. Ubwo nari mfite imyaka 19 mama yanguriye igitabo [Left to Tell] nakunze inkuru ubwo nayisomaga.”
Kuri ubu ari mu myiteguro ikomeye izamufasha kwerekana uyu mukino neza, irimo gukora imyitozo ngororamubiri myinshi, n’indyo yihariye.

Ati “ Nkora imyitozo y’amasaha hagati atandatu n’umunani iminsi itandatu mu cyumweru ndi kumwe n’umuyobozi wanjye n’uwagize uruhare mu guhanga umukino, Leslie Lewis.”

Yavuze ko yifuza ko umunsi umwe yazawukinira mu Rwanda kuko azi ko hari abakunzi bawo benshi.

Angel Uwamahoro azakina mu mukino witwa Miracle In Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza