Black Panther iyoboye filime zarebwe cyane i Kigali mu myaka itandatu ishize

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Filime ya Black Panther niyo iyoboye urutonde rwa filime zarebwe cyane i Kigali mu myaka itandatu ishize, ubwo Century Cinema yafunguraga imiryango.

Tariki ya 10 Gicurasi 2016 nibwo i Kigali hafunguwe inzu yerekana filime mpuzamahanga ya Century Cinema. Imyaka itandutu irashize abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda baryoherwa no kwirebera filime nshya.

Ku wa Gatanu nibwo Century Cinema yizihije isabukuru y’imyaka itandatu imaze ikorera mu Rwanda, yishimira ibyo igezeho inashimira abakiriya bayo b’imena.

Murwanashyaka Johnson ushinzwe ibikorwa muri Century Cinema yabwiye IGIHE ko urugendo rw’imyaka itandatu rwababereye rwiza cyane. Avuga ko kugeza ubu filime zimaze kurebwa n’abantu benshi cyane mu cyiciro cya 3D ziyobowe na Black Panther, Iron Man na Avengers Endgame.

Ati “Black Panther niyo filime yakunzwe. Si mu Rwanda gusa cyangwa mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ni ku Isi hose. Iron Man yasohotse muri 2013 niyo iza ku mwanya wa kabiri ku mwanya wa gatatu hari Avengers Endgame.”

Black Panther yo ngo yaciye agahigo ko kuba yararebwe n’abantu 1000 mu munsi umwe, ibintu bitaraba ku yindi filime iyo ari yo yose mu Rwanda. Iyi filime kandi yinjije amafaranga asaga miliyoni 30 mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Muri filime zarebwe mu cyiciro cya 2D, izarebwe cyane muri Kigali Century Cinema harimo iyitwa White House Down na Two Guns.

Muri filime z’abana zizwi nka Animation izakunzwe cyane muri Kigali Century Cinema harimo iyitwa Flozen na Cloodes.

Ku ruhando mpuzamahanga, Black Panther yasohotse muri Gashyantare 2018 yinjije miliyari $1,3 ikaba ku mwanya wa 10, Frozen iri ku mwanya wa 14 aho yinjije miliyari 1,29 naho Iron Man ikaza ku mwanya wa 18 aho yinjije miliyari $1,2.

Ubuyobozi bwa Kigali Century Cinema bwishimira ko mu myaka itandatu ishize, umubare w’abanyarwanda bitabira kureba filime wazamutse cyane kuko bagitangira abakiriya benshi bagiraga bari abanyamahanga.

Murwanashyaka ati “Mu myaka yashize hakundaga kuza abashyitsi baza mu gihugu cyacu (abazungu) n’abirabura ariko baturuka mu bihugu bya hafi Kenya cyane cyane na Uganda ariko nk’ubu kuri Avengers Endgame ejo bundi nka 80% bayirebye bwa mbere ni Abanyarwanda.”

Abakunzi ba filime barararikwa kuzajya kwirebera filime zitandukanye zitaganyijwe gusohoka mu minsi igiye kuza nka “Godzilla” izerekanwa tariki 31 Gicurasi, “X Men” izerekanwa muri Kamena n’izindi zitandukanye.

Century Cinema yizihije imyaka itandatu imaze ikorera mu Rwanda
Bari bateguye umutsima wo gusangira n'abakiriya b'imena
Murwanashyaka Johnson ushinzwe ibikorwa muri Century Cinema avuga ko Black Panther ari yo filime yarebwe cyane
Filime ya Black Panther yitabiriwe cyane muri Century Cinema, yarerekanwaga imyanya igashira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza