Filime ishingiye ku gitabo ’Petit Pays’ cya Gaël Faye iri gukinirwa mu Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 24 Mutarama 2019 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Igitabo cyitwa Petit Pays cy’Umunyarwanda Gaël Faye cyatangiye gukinamwamo filime ishingiye ku nkuru irimo y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Muri icyo gitabo, uwo mwanya avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Birundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019 filime ishingiye kuri iki gitabo iri gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho iri gukorwa n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Kugera mu Ukwakira 2018, mu Bufaransa hari hamaze kugurishwa kopi 700,000.

Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Munyeshuri Innocent uri mu ikipe iri gukora kuri iyi filime, yavuze ko gufata amashusho yayo bizamara ibyumweru birindwi harimo kimwe i Kigali.

Ati “Dufite ibyumweru birenga birindwi, tuzakorera i Rubavu hafi ya byose icyumweru kimwe gusa nicyo tuzakorera i Kigali.”

Iyi filime iri gukinwamo n’abanyarwanda barimo abavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri Gaël Faye.

Munyeshuri yavuze ko bishoboka ko Gaël Faye azagera aho iri gukinirwa kuko anafite igitaramo azitabira muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman. ‘Petit Pays’ cyanatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka.

Igihembo cyatanzwe hagendewe ku matora y’abasomyi barenga 800 batoranyije ‘Petit Pays’ nk’igitabo gikubiyemo inkuru iryoshye kandi y’umwimerere kurusha ibindi.

Muri uwo mwaka kandi Faye yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens igitabo cye ‘Petit Pays.’

Filime yatangiye gukinwa tariki 14 Mutarama 2019 iyobowe na Eric Barbier
Gaël Faye wanditse igitabo Petit Pays kiri gukinwamo filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza